AMAKURU Mu Rwanda Politike

Abagize guverinoma nshya bamaze kurahira

Yanditswe na WEBMASTER

Ni umuhango wayobowe nya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda  Paul KAGAME mu nteko nshingamategeko kuri uyu wa kane tariki ya 31 Kanama 2017 nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize hari harahiye Minisitiri w’intebe Bwana Ngirente Edouard.

Mu ijambo rye umukuru w’igihugu yashimiye abamaze kurahira abasaba gukorera hamwe  ndetse ko hakenewe impinduka mu mikorere aho yagize ati

“Nta na hamwe duhurira ngo ntituvuge imikoranire, ubufatanye n’ibindi. Ariko usanga hari aho bikigaragara”

Yavuze ko bahurira mu mwiherero bakisuzuma ariko ugasanga nta mpinduka ariko yabasabye gukora ibishoboka

“Ndifuzako ibintu bihinduka. Ntawe dusaba gukora ibidashoboka, tubasaba ibyo dushoboye ndetse dufitiye n’ubushobozi.”

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko abayobozi badakwiye kurenganya  abaturage”  Ndifuzako ibintu bihinduka. Ntawe dusaba gukora ibidashoboka, tubasaba ibyo dushoboye ndetse dufitiye n’ubushobozi.”

Yakomeje avuga ko badakwiye kwishimira ko abaturage babashima aho yavuze ko iyo bagushima ugomba kumenya ko udakora neza ahubwo ukwiriye kwisuzuma ukareba aho udakora neza,kuko ngo hari abo ureka bakikorera ibyo bashaka ntubacyahe bigatuma bahora bagusingiza ngo uri umuyobozi mwiza.

Yavuze ko  abanyarwanda bagomba gukora ibishoboka byose kugirango tugere aho twifuza

“Dukomeze kubaka ubushobozi, dushake inzira, ni biba ngombwa tunyure ‘iy’ishyamba’, ahakomeye, tugere aho tujya.”

Yasoje avuga ko imbaraga z’umuntu zidahagije ahubwo hakenewe imbaraga za benshi hakaba imikorere y’abantu bafatanyije.

Yavuze ko abatarahiye bazashakirwa undi munsi bakarahira

Twabibutsa ko hari abandi batarahiye kuri uyu munsi aribo:

1. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba.

2.Bwana NSENGIMANA Jean Philbert, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho

3.Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigamb

Nk’uko bigaragara muri Guverinoma hakaba habayemo impinduka nk’aho hari Minisiteri ziyongereyemo ndetse hakaba hari abari muri guverinoma batayigarutsemo hakagaragaramo abandi bashya. Abamaze kurahira ni aba bakurikira:

I. Abaminisitiri :

1. Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

2. Bwana MUNYESHYAKA Vincent, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda

3. Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije

4. Madamu TUMUSHIME Francine, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba

5. Madamu MUKESHIMANA Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi

6. Madamu MUSHIKIWABO Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

7. Bwana KABONEKA Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

8. Bwana MUSONI James, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

9. Bwana KABAREBE James, Minisitiri w’Ingabo

10. Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

11. Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba, Minisitiri w‘Uburezi

12. Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko

13. Madamu Debonheur Jeanne d’Arc, Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza

14. Madamu UWACU Julienne, Minisitiri w‘Umuco na Siporo

15. Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta

16. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

17. Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima

18. Madamu NYIRASAFARI Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

II. Abanyamabanga ba Leta :

1. Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro

2. Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye

3. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

4. Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage

5. Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

6. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze

7. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu

8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi

9. Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi

10. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

Twabibutsa ko hari abandi batarahiye kuri uyu munsi aribo:

1. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba.

2.Bwana NSENGIMANA Jean Philbert, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho

3.Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

Inkuru bijyanye: PEREZIDA WA REPUBULIKA YASHYIZEHO ABAGIZE GUVERINOMA BASHYA

Abayobozi bakuru b’igihugu hamwe na Perezida wa Repubulika nyuma yo kurahira

Ibyerekeye uyu mwanditsi

WEBMASTER

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: