Mu Rwanda Politike

Abakandida bahatanira kuba Perezida barahurira mu kiganiro mpaka kuri RTV

Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA/Rwanda Broadcasting Agency) buratangaza ko ku isaaha ya sa moya n’igice (19h30), ibitangazamakuru by’iki kigo (Radio na Television Rwanda) bitambutsa ikiganiro mpaka ku migabo n’imigambi y’Abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda.

Mu itangazo rirarika abakurikira ibi bitangazamakuru by’igihugu, RBA ivuga ko iki kiganiro kiza gutambuka ako kanya (Live).

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kivuga ko muri iki kiganiro hagaragazwa imigabo n’imigambi y’abakandida bari guhatanira kuyobora u Rwanda.

Mu itangazo ryanyijijwe kuri Konti ya Twitter ya RBA, ntirigaragaza niba abakandida ubwabo ari bo bitabira iki kiganiro cyangwa niba bari buhagararirwe.

Claudine Uwanyirigira ushinzwe ibiganiro mu kigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru avuga ko ubutumire bwohererejwe amashyaka yatanze abakandida n’umukandida wigenga, bityo ko amashyaka abiri ashobora kohereza abo yifuza ko ayahagararira.

Ati “Amashyaka afite ubwisanzure abo batwoherereza ni bo twakira ariko twe twatumiye amashyaka.”

Ngo umukandida wigenga we yabwiye RBA ko yiyizire kuko adafite umuhagararira.

Uyu muyobozi muri RBA avuga ko n’ubwo ubutumire bwohererejwe amashyaka ariko bugenewe abakandida. Ati “Ikiganiro twateguye ni ikiganiro cy’Umukandida cyangwa se umuhagarariye, ni ko cyanditse.”

Avuga ko amashyaka yakiriye ubu butumire igasezeranya RBA ko azohereza abayahagararira. Ati “Abakandida ni batatu, babiri batanzwe n’amashyaka, undi arigenga…”

Umuvugizi w’Umuryango wa RPF-Inkotanyi muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza, Gasamagera Wellars yabwiye Umuseke ko uyu muryango wakiriye ubu butumire kandi ko uza kwitabira iki kiganiro.

Gusa ntavuga uza kukitabira. Ati “Ni mu kanya nta n’amasaaha abiri asigaye, nta nkuru naba mbahaye mbabwiye ngo hari buze kanaka na kanaka, nimwihangane mu masaaha abiri muratubona mubaze ibibazo mushaka.”

Umukandida wigenga muri aya matora, Mpayimana Philippe avuga ko ari bwiyizire muri iki kiganiro. Ati “Njye ubwanjye ndaba mpari.”

RBA iratangaza ko iki kiganiro gitambuka live

RBA iratangaza ko iki kiganiro gitambuka live

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: