Hanze Politike

Abanya-Angola bari gutora Perezida uzasimbura Dos Santos wari umaze imyaka 38 ku butegetsi

Abaturage b’Igihugu cya Angola batangiye amatora y’Abadepite, aho umutwe wa Politiki uzarusha indi uzavamo Perezida uzasimbura José Eduardo Dos Santos umuza imyaka 38 ku butegetsi.

Nubwo Eduardo Dos Santos yatangaje ko ahagaritse kongera kwiyamamariza kuyobora Angola ariko agumana inshingano zo kuyobora ishyaka rye, MPLA, rinahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iyi ntsinzi.

BBC dukesha iyi nkuru yatangajke ko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Angola ivuga ko João Lourenço, wahoze ari Minisitiri w’Ingabo ashobora kuzahita asimbura Dos Santos.

Nubwo aya matora uwayatsinze azamenyekana bitarenze iki Cyumweru yitabiriwe n’imitwe ya Politiki isaga itandatu, Isias Samakuva umukandida wa UNITA ishyaka ryagize amajwi 18% mu matora aheruka rinamaze imyaka isaga 27 rirebana ay’ingwe na MPLA, niwe mukandida ufatwa nk’uhanganye na Lourenço.

Gusa imiryango iharanira amahoro ku Isi, yatangaje ko amatora ari gukorwa, abaturege bafite ubwoba ko bahohoterwa cyangwa bagafungwa.

Alliance Casa-CE rimwe mu mashyaka ahanganye na MPLA, ryatangaje ko indorerezi zaryo zirenga 20 zaraye zifungiwe mu murwa mukuru, Luanda.

Eduardo Dos Santos, Ufatwa nka Perezida wa kabiri urambye ku butegetsi nyuma ya Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinea Equatorial, yabaye Perezida kuva mu 1979 asimbuye Agostinho Neto wagiyeho nyuma y’uko iki gihugu cyibohora ubutegetsi bwa gikoroni bwa Portugal mu 1975, bivugwa ko abana be yabahaye imyanya ikomeye mu buyobozi.

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: