Mu Rwanda Politike

Abayobozi 12 ‘bashya’ bavuye he? Barimo uwigeze kuyobora Umurenge…

Ku rwego rwa ba Minisitiri

Mu masura mashya, harimo Madamu Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wagizwe Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yari Visi Perezida w’urukiko rukuru rw’ubucuruzi, inshingano yarahiriye ku gicamunsi cyo kuwa 04 Ukwakira 2013.

Rwanyindo Kayirangwa Fanfan ubwo yarahiriraga inshingano nshya yari amaze guhabwa mu 2013.

Madamu TUMUSHIME Francine yagizwe Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba. Yayoboraga Imishinga ya MINAGRI iterwa inkunga na Bank y’Isi, kugeza umwaka ushize yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Madamu Debonheur Jeanne d’Arc ni umunyamategeko ufite ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’amategeko ubu yagizwe Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza akaba yakoraga muri Sena y’u Rwanda nka Legal drafter.

Mme KAYISIRE Marie Solange wagizwe Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yari mu nama y’ubuyobozi ya RBC.

MUNYESHYAKA Vincent wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda, na MBABAZI Rosemary wagizwe Minisitiri w’Urubyiruko nubwo ari bashya ku wanya wa Minisitiri, bo bari basanzwe muri Guverinoma.

MUNYESHYAKA Vincent amaze igihe kinini muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu dore ko yavuye ku kuba umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri, ubu akaba yari umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri.

MBABAZI Rosemary yari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu itumanaho, akaba kandi amaze igihe mu nzego na gahunda z’urubyiruko.

Ku rwego rw’Abanyamabanga ba Leta

Mu banyamabanga ba Leta 11 bashyizweho harimo abanyamabanga ba Leta bashya batatu gusa, barimo Ambasaderi NDUHUNGIREHE Olivier wagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba ariko wari usanzwe uzwi mu ruhando rwa Politike.

Mu bashya, harimo Harelimana Cyriaque, wagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage yari amaze imyaka ibiri n’amezi ane ari umuyobozi wa w’ikigega cy’abongereza “TEARFUND” mu gihugu cya Central African Republic.

Nk’uko bigaragara ku rukuta rwe rwa Linkedin, Harelimana afite impamyabumenyi z’ikiciro cya gatatu cya kaminuza ebyiri, imwe yabonye ni iyo mu bumenyi “Master of Science” n’iyo mu kuyobora “Public Policy and Management” zose yakuye muri Kaminuza y’i London (University of London).

Afite kandi ubumenyi mu bijyanye n’ubukungu akomora ku masomo y’igihe gito yagiye yiga muri za Kaminuza zitandukanye, nko mu 2008 yize muri University of Glasgow ibijyanye no kubaka amasoko afasha abakene (making markets work for poor), n’ubumenyi mu kongera ibyoherezwa mu mahanga no kubyongera (Exports promotion and diversification) yakuye muri World Bank Institute.

Harelimana kandi mu 2013 yashinze umuryango udaharanira inyungu witwa “Ubuntu Global Impact Network” yari anabereye umuyobozi kugeza ubu.

Jean de Dieu UWIHANGANYE wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, yari umuyobozi ushinzwe imyubakire muri NPD- COTRACO. Yakoze muri Girl Hub Rwanda nk’umukozi ushinzwe Itumanaho no gutegura ibikorwa, akaba yaranigeze kuba umunyamakuru kuri Radio Salus. Yize Civil Engeneering muri Kaminuza y’u Rwanda n’i Manchaster mu Bwongereza.

 

Ku rwego rw’abanyamabanga bahoraho

Bigenimana Emmanuel wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko yari umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara (Kimisagara Youth Center). Urukuta rwe rwa Facebook rugaragaza ko yize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

SEBERA Michel wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda yari umukozi wa Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu ishami ryihariye rishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yihariye y’iterambere “Single Development Impementetion Unit”. Ndetse yanakoze muri Banki Nyafurika Itsura amajyambere (AFDB).

Sebera yize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ndetse no muri Kaminuza ya “Ritsumeikan Asia Pacific University” yo muri Korea aho yakuye impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu bufatanye mpuzamahanga (International Cooperation). Akaba ari umuhanga n’umujyanama mu mategeko y’ubucuruzi.

Bwana Ntigengwa John wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo, yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije mu Imbuto Foundation.

Bwana Habyarimana Gilbert wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije unashinzwe ku buryo bw’umwihariko program ya Koperative zo Kuzigama no Kugurizanya arizo “Saving and Credit Cooperative (SACCO)”.

SERUBIBI Eric wagizwe umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire yari asanzwe ari umuyobozi w’ishami rishinzwe imishinga y’imyubakire muri iki kigo n’ubundi.

Mme INGABIRE Assoumpta, w’ikigero cy’imyaka 37 wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahoze ashinzwe ubugenzuzi bukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Yigeze kuyobora Umurenge wa Mukura mu karere ka Huye, mbere yo kujya muri MINALOC yakoze no mu Imbuto Foundation.

Src:Umuseke.rw

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: