Ubutabera

Abayobozi b’ibitaro bya Kibogora baregwa kunyereza miliyoni 294 Frw bari kuburana

Rusizi- Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Nyakanga, urugereko rw’urukiko rukuru rwa Rusizi ruri kuburanisha mu mizi Dr Nsabimana Damien wari umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora (ni ibyo muri Nyamasheke) na Izabiriza Bernadette wari umucungamutungo w’ibi bitaro bakurikiranyweho kunyereza 294 877 134 Frw.

 

Bari kuburanira mu rugereko rwihariye rw'urukiko rukuru rwa Rusizi

Bari kuburanira mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rwa Rusizi

Ubushinjacyaha buvuga ko aya mafaranga yakuwe muri 830 092 521 Frw yagombaga gukoreshwa n’ibigo nderabuzima no guhugura bamwe mu bakozi babyo.

Ubushinjacyaha bwatangiye busobanura mu mizi ikirego cyabwo, bwifashishije imvugo z’abatangabuhamya harimo uwitwa Hitimana George wari witabiriye amahugurwa akaza guhabwa amafaranga ibihumbi 140 Frw.

Uyu mutangabuhamya avuga ko nubwo yabonye aya mafaranga ariko abari ku rutonde bose batayabonye ahubwo ko yagiye mu mifuka y’abaregwa.

Umushinjacyaha uvuga ko abaregwa bagaragaje ibikorwa bya baringa byakozwe muri aya mafaranga birimo urutonde rw’abantu bagiye bahabwa amafaranga nyamara batarayahawe.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko hari ibikorwa byagaragajwe n’abaregwa ko byakozwe bigatangwaho akayabo nyamara bitarakozwe.

Muri byo harimo gushishikariza abantu kwitabira igikorwa cyo gukebwa (kwisiramuza) n’inzitiramibu zatanzwe nyamara zitaratanzwe.

Iburanisha rirakomeje…..

 

Src:Umuseke.rw

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: