Ibyamamare IMYIDAGADURO

Alicia Keys ntakije mu Rwanda muri KigaliUp

Yanditswe na TUYISHIMIRE POTIEN

Mu minsi ishize inkuru zari zabaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga ntakindi cyandikwa usibye guteguza abanyarwanda ko Alicia Keys agiye kuza mu Rwanda muri Kigali Up, magingo aya ibya Alicia Keys byamaze kurangira, hemezwa Alpha Blondy nk’umuhanzi uyoboye urutonde rw’abazaririmba muri Kigali Up.

Tukimara kumenya amakuru y’uko Alicia Keys ashobora kuba agiye kuza mu Rwanda twifuje kumenya mu byukuri niba aribyo koko maze icyo gihe mu twegera Might Popo uhagarariye itsinda ritegura Kigali Up adutangaroza ko nubwo Alicia Keys bavugana ndetse banifuza ko yazaza umunsi umwe ariko ibyo kuza mu Rwanda bitarageza igihe, ibi twabibatangarije mu nkuru yacu yabanje.

Might Popo icyo gihe yahise aboneraho gutangariza Inyarwanda.com ko muri iri serukiramuco hazatarama abandi bahanzi bo muri Afurika bamaze no kwemeza kuza barimo Ismael Lo, Rokia Traoré, Manu Galu n’abandi bari bakivugana. Icyakora magingo aya byamaze kumenyekana ko urutonde rw’abazataramira abantu muri Kigali Up Festival, ruzaba ruyobowe n’umuhanzi wo muri Cote d’Ivoire ari we Alpha Blondy nkuko Inyarwanda ibikesha abategura iri serukiramuco rya KigaliUp.

Iri Serukiramuco rya Kigali Up ritegerejwe kwitabirwa n’aba bahanzi b’ibyamamare muri Afurika ritegerejwe kuba iminsi ibiri, kuva tariki 19 – 20 Kanama 2017. Ubusanzwe ibi ni ibitaramo bibera kuri Stade Amahoro i Remera niba rero nta gihindutse no muri uyu mwaka niho Kigali Up izabera. Izindi mpinduka tuzagenda tuzibamenyesha mu nkuru zacu zitaha.

source:inyarwanda.com

Ibyerekeye uyu mwanditsi

TUYISHIMIRE POTIEN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: