Mu Rwanda Politike

AMAJWI Y’ABATOYE BOSE: Kagame 98.63%, Mpayimana 0.73, Habineza 0.47%

Aya majwi atangajwe by’agateganyo ni ay’Abanyarwanda 6 897 067 bitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa Kane w’iki cyumweru ku banyarwanda baba hanze y’igihugu no ku wa Gatanu ku banyarwanda baba mu gihugu imbere.

Kagame Paul wari uhagarariye Umuryango wa RPF-Inkotanyi, mu gihugu yatowe n’abantu 6 650 722 bangana n’amajwi 98.63%.

Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga wanagize amajwi ya kabiri, abamutoye imbere mu gihugu ni 49 117 bangana n’amajwi 0.73%.

Dr Frank Habineza wari uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR/Democtatic Green Party of Rwanda) yatowe n’abantu 31 633 batoreye imbere mu gihugu agira amajwi 0.47%.

Mu majwi y’abatoreye mu mahanga, Dr Frank Habineza yagize 0.15%, Mpayimana Philippe atorwa kuri 0.13% mu gihe Kagame Paul yagize 98.95%.

Mu ntara y’Amajyaruguru, Dr Frank Habineza yatowe ku majwi 0.34 %, Philippe Mpayimana akagira 0.86% mu gihe Kagame Paul yagize 98.56%.

Mu majyepfo, Dr Frank Habineza yagize amajwi 0.62%, Mpayimana Philippe yagize amajwi 0.7% naho Kagame Paul agira 98.56%.

Iburasirazuba, Dr Frank Habineza yatowe ku majwi 0.21%, Mpayimana Philippe atorwa kuri 0.49% naho Kagame Paul atorwa kuri 99.17%.

Mu ntara y’Uburengerazuba, Dr Frank Habineza yatowe ku majwi 0.67%, Philippe atorwa kuri 0.94% mu gihe Kagame Paul yatowe kuri 98.19%.

Mu mugi wa Kigali, Dr Frank Habineza yatowe ku majwi 0.51%, Mpayimana Philippe agira amajwi 0.67% naho Kagame Paul 98.51%.

Komisiyo y’igihugu y’amatora itangaza ko abagombaga gutora bose bari 6 900 000 ariko hatoye 96.42%.

Iyi komisiyo ivuga ko kubara amajwi y’imfabusa bitagendeweho cyane kuko aya majwi yari make cyane. Komisiyo ivuga ko gutangaza amajwi ya burundu w’ibyavuye mu matora bizakorwa mu minsi irindwi.

Aba bahatanaga uko ari batatu bagize icyo batangaza ku majwi yatangajwe by’agateganyo. Paul Kagame washimiye abanyarwanda bamushyigikiye n’imitwe ya Politiki yiyemeje gushyigira umuryango wa RPF, yaraye avuze ko iyi nsinzi ari iy’abamutoye.

Perezida Kagame wavuze ko yemeye kongera kwiyamamariza kuyobora Abanyarwanda kubera ko babimusabye, yavuze ko ubu akazi gakomeje ko gukomeza guteza imbere Abanyarwanda.

Dr Frank Habineza umaze gutangaza ko ishyaka rye ritishimiye ibyavuye mu matora, yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame watorewe kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Ishusho y'ibyavuye mu matora ku batoye bose

Ishusho y’ibyavuye mu matora ku batoye bose

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: