Siporo SPORT

Areruya Joseph agiye gutera intambwe ishobora kumuganisha ku gukina “Tour de France”

Umunyarwanda, Areruya Joseph ukina umukino wo gusiganwa ku magare agiye kwitabira isiganwa rya “Tour de France” y’abari munsi y’imyaka 23, ibintu asanga bizamufasha gukomeza kugaragaza impano ye akaba yazakabya inzozi zo gukina iri rushanwa ku rwego rw’abakuru mu gihe kiri imbere.

Uyu musore w’imyaka 21 wazamukiye i Rwamagana mu ikipe ya Les Amis Sportif, kuri ubu akinira Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ariko amaze amezi hafi atandatu ku mugabane w’u Burayi yitabira amasiganwa atandukanye n’ikipe ye.

Uyu musore kimwe na Mugisha Samuel w’imyaka 19 bakinana, bagiye kwitabira Tour de France y’abari munsi y’imyaka 23, bikaba ari ubwa mbere Umunyarwanda ku rwego yrwo arirwo rwose azaba arigaragayemo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Areruya yavuze ko kuba agiye kwitabira Tour de France U23 ari amahirwe akomeye kandi nk’uko bisanzwe azakoresha imbaraga ze zose kugira ngo azabashe kwitwara neza kuko bishobora kuzamubera urufunguzo rwo gukabya inzozi afite zo gukina iri siganwa ku rwego rw’abakuru.

Yagize ati “Ubu twatangiye kwitegura Tour de France U23. Dukora imyitozo ikomeye imara amasaha atanu n’iminota 30 ku munsi. Nk’ibisanzwe intego yanjye ni ugutsinda kandi mfatanyije n’ikipe.”

Yakomeje agira ati “Gusa ku bwanjye nshaka gukora cyane kuko bishobora kumfasha no kuzakina aya marushanwa ku rwego rw’abakuru mu gihe kiri imbere kandi ni cyo nifuza.”

Iri siganwa rizwi ku izina rya “Tour de l’Avenir” rizatangira tariki 18 Kanama rikazaba rigizwe n’uduce icyenda tureshya na kirometero 1200. Agace kagufi gafite kirometero 107.4 mu gihe akarekare kareshya na kirometero 166.6.

Uyu musore waguzwe Dimension Data for Qhubeka mu mpera za 2016 nyuma yo kwitwara neza muri Tour du Rwanda, yitabiriye irushanwa rya Giro d’Italia mu batarangeje imyaka 23 ryabaye kuva tariki 9 risozwa ku ya 15 Kamena 2017.

Muri iryo rushanwa naryo riri ku rwego rwa Tour de France U23, yegukanye agace ka gatanu kavaga ahitwa Osima kagera Senigallia aho mu ntera ya kilometero 87,2 yakoresheje amasaha abiri n’amasegonda 52.

Areruya yasoje iri siganwa, riba ryitabiriwe n’abakinnyi bakomeye ku isi batarengeje imyaka 23, ari ku mwanya wa 49 muri rusange mu bakinnyi 140 babashije gusoza kuko abandi 34 bagiye baviramo mu nzira kubera kunanirwa, impanuka n’izindi mpamvu.

Areruya ni umwe mu bakinnyi batanu b’Abanyarwanda bakina uyu mukino mu makipe yabigize umwuga, gusa ku rutonde rwasohotse muri iki Cyumweru gishize yari ku mwanya wa 490 mu bakinnyi bose ku isi.

 

Areruya Joseph asanga gukina Tour de France y’abato byamufungurira inzira yo gukina iy’abakuru

 

Areruya yishima ubwo yari amaze kwegukana agace muri Giro Italia U 23

 

Mugisha Samuel (ubanza iburyo) na Areruya (umukurikiye) bari mu ikipe izakina Tour de France U 23

 

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: