Hanze Politike

Burundi: Bwa mbere Perezida Nkurunziza agiye gusohoka mu gihugu nyuma ya ‘Coup d’état ’ yapfubye

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, agiye kugirira uruzinduko rw’akazi muri Tanzania, akaba ari bwo bwa mbere agiye gusohoka mu gihugu nyuma y’uko mu 2015 umugambi wo kumuhirika ku butegetsi uburijwemo.

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Perezidansi y’u Burundi rivuga ko Nkurunziza yerekeza muri Tanzania kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017, aho aza kubonana na Perezida John Pombe Magufuli.

Muri uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi, Nkurunziza araherekezwa n’itsinda rigizwe n’abayobozi mu nzego zo hejuru barimo Minisitiri w’Umutekano; Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga; Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Minisitiri w’imari, ingengo y’imari n’igenamigambi na Minisitiri w’ingabo.

Nyuma y’imyigaragambyo y’abatarifuzaga ko Nkurunziza akomeza kuyobora u Burundi yatangiye muri Mata 2015, tariki ya 13 Gicurasi 2015 itsinda ry’abasirikare rirangajwe imbere na Gen. Godefroid Niyombare ryatangarije kuri radiyo yigenga ko rimuhiritse ku butegetsi.

Icyo gihe Nkurunziza yari muri Tanzania aho yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Tariki ya 14 Gicurasi nibwo Nkurunziza yabashije gusubira mu gihugu cye, umugambi wo kumuhirika ku butegetsi upfuba utyo ndetse Gen Niyombare n’abari bamushyigikiye bemera ko batsinzwe.

Kuva icyo gihe Nkurunziza waje kongera gutsinda amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri Nyakanga 2015 ntiyongeye gusohoka mu gihugu, no mu nama mpuzamahanga zikomeye zimureba yoherezaga umuhagarariye.

Imvururu mu Burundi zatumye Abarundi ibihumbi bahungira mu bihugu by’abaturany ibirimo n’u Rwanda.

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

%d bloggers like this: