Siporo SPORT

Cristiano yibarutse impanga ku mugore watewe intanga

Rutahizamu w’umunya Portugal unakinira ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo yamaze kwibaruka abana 2 b’impanga ku mugore babyaranye atewe intanga mu mpera z’iki cyumweru gishize.

Televiziyo y’iwabo muri Portugal yitwa SIC yabaye iya mbere mu gutangaza ivuka ry’aba bana 2 ba Cristiano Ronaldo, umuhungu n’umukobwa ; umwe yiswe Mateo undi yitwa Eva. Uyu musore uri kumwe n’ikipe y’igihugu ntabwo arahakana cyangwa ngo yemeze aya makuru, ndetse nta n’uwo mu muryango we uragira icyo avuga kuri iyi nkuru.

Ronaldo ufite amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or ya 2017, nyuma yo gufasha Real Madrid gutwara shampiyona ya Espagne na Champions League, asanzwe afite umwana umwe witwa Cristiano Ronaldo Junior, ufite imyaka hafi 7.

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: