Ibyamamare Mu Rwanda Politike Ubutabera

Diane Rwigara n’abo mu muryango we batawe muri yombi

Yanditswe na WEBMASTER

Mu minsi yashize bimwe mu bitangazamakuru byavugaga ko Diane RWIGARA n’abo mu muryango we batawe  muri yombi gusa ntibyari byo kuko kuri uyu wa mbere ku wa 4 Nzeri 2017 mu masaha ya nimugoroba saa kumi n’imwe(17h00) Polisi y’igihugu yajyiye kwa RWIGARA kubata muri yombi isanga bihishe.

Diane Shima Rwigara, umuvandimwe  we  Anne Rwigara ndetse na mama  wabo  Adeline Rwigara  bahamagajwe kuri police inshuro 3 ngo bakorweho iperereza ku byaha baregwa byo kunyereza imisoro ariko ntibitaba.

Inkuru bijyanye: Abo mu muryango wa Rwigara basabye guhabwa undi munsi wo kwitaba

Nk’uko tubikesha KT Press ,abapolisi bageze kwa Rwigara mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali mu ma saa kumi nimwe basaba abo kwa Rwigara gukingura ntibakingura.

Diane RWIGARA ubwo yinjiraga mu modoka ya Polisi/Photo KigaliToday

Nyuma yo kwanga gukingura polisi yafashe icyemezo cyo kurira igipangu binjiramo imbere basanga abo kwa Rwigara bihishe.

Bakimara gufatwa bashyikirijwe impapuro zibata muri yombi bahitwa bajyanwa ku ishami ry’ubugenzacyaha rya Polisi(CID) ku Kacyiru kugirango bakorweho iperereza.

Umuryango wa Assinapol Rwigara  urakekwaho ibyaha byo kurigisa  imisoro mu gihe  Shima Diane Rwigara ari gukorwaho iperereza ku buriganya yakoze mu gihe cyo gushaka gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora aheruka.

Mu kinagiro yagiranye n’abanyamakuru,umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Theos Badege yavuzeko nta yandi mahitamo bari bafite keretse kubata muri yombi kuko bari banze kwitaba.

KTPRESS

Ibyerekeye uyu mwanditsi

WEBMASTER

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: