AMAKURU IMYIDAGADURO Siporo SPORT

Europa: Umukinnyi wa Manchester United ashobora guhabwa ibihano birebire adakina

Umukinnyi Eric Bailly w’ikipe ya Manchester United ashobora guhagarikwa imikino itaramenyekana ,nyuma yuko akanama ka uefa katangiye kwiga ku myitwarire ye yatumye ahabwa ikarita y’umutuku mu mukino wahuje iyi kipe akinira na Celta Vigo.

Umukinnyi-wa-Celta-Vigo-Facundo-Roncaglia-na-Eric-Bailly-boherejwe-hanze-bashobora-guhanwa-bikomeye.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya cote d’ivoire akaba akina mu binyuma akaba afite imyaka 23 nyuma yuko iyi kipe ikomeje nyuma yo kunganya na celta vigo igitego 1:1 kuri uyu wa kane

Iyi karita yahawe bitunguranye nyuma yo gushyamirana n’umukinnyi  Facunda Roncagria ,iyi mpuzamashyirahamwe yok u mugabane w’iburayi ikaba yatanze itariki ya 2O Kamena akaba yatanze ibisobanuro, mu gihe atabikora akaba yahabwa ibihano

Akaba yarahawe iyi karita nyuma yo gushyamirana nuwahoze ari rutahizamu wa Manchester City John Guidetti,na  Facundo Roncaglia nyuma yo kurwana.

Aganira n’itangazamakuru nkuko BBC ibitangaza ,umutoza Jose Mourinho yavuze ko uyu mukinnyi  Bailly agomba gufasha gukinira iyi kipe imikino itatu isigaye muri shampiyona y’igihugu cy’ubwongereza

Umukino wa nyuma w’igikombe cya Europa uzahuza ikipe ya Manchester united na Ajax ikomoka mu gihugu cy’ubuholandi ku italiki 24Gicurasi. Aha ikipe izagitwara izahita ibona itike yo kuzitabira imikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo umwaka utaha w’imikino.

Ibyerekeye uyu mwanditsi

AKIMANA JEAN DE DIEU

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: