AMAKURU Mu Rwanda Politike

Gasana Celse wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga yeguye

Yanditswe na WEBMASTER

Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga yemeje amakuru ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere, Gasana Celse, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald, yemeje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere yabagejejeho ibaruwa y’ubwegure.

Yagize ati “Ni byo twabonye ibaruwa y’ubwegure bwe igaragaza ko yeguye ku mpamvu ze bwite”.

Celse yeguye mu gihe mu Karere ka Muhanga havugwa urunturuntu by’umwihariko ku bakozi bamaze igihe badahembwa kuva muri Mata, hakiyongeraho kuba byavugwaga ko Gasana atumvikanaga na bagenzi be muri komite nyobozi y’akarere.

Muri Nzeli 2016 Gasana ari mu bayobozi bigeze kubizwa icyuya na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, ishinzwe kugenzura imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta (PAC), atanga ibisobanuro mu ruhame, ku kuba yarigeze kubura yahawe gahunda n’izi ntumwa za rubanda, zo zemezaga ko yaba yarazihishe.

Gasana Celse yari umwe mu mu bamaze kumenyerwa mu buyobozi bw’Akarere ka Muhanga kuko yinjiyemo muri 2008.

Ibyerekeye uyu mwanditsi

WEBMASTER

igitekerezo 1

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: