Ubutabera

Gitifu basanganye abana babiri muri ‘Lodge’ yararekuwe asubira no mu kazi

Kuwa gatandatu mu gitondo kare ku itariki 17 z’ukwezi gushize Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngeruka mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera Police yamuguye gitumo muri ‘Lodge’ arimo n’abana babiri b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye. Uyu muyobozi ubu yararekuwe ndetse yasubiye mu kazi ke.

Ntabahwana Gerard w’imyaka 29 y’amavuko yari yafatanywe n’aba bana b’imyaka 17 y’amavuko biga mu mwaka wa gatanu w’ay’isumbuye i Nyamata yabazanye mu mujyi wa Kigali bakajyana mu nzu y’imyidagaduro nyuma bakararana muri White Lodge ku Kicukiro nk’uko byatangajwe ubwo yafatwaga agafungirwa kuri Station ya Police ku Kicukiro.

Uyu musore yashinjwaga kujyana abana batujuje imyaka y’ubukure mu kabari no kubararana muri Lodge bikaba ngo byari biteye kwibaza ko atabasambanyije, nubwo ngo ibimenyetso byari gutangwa n’abaganga kuri iki.

Uwakira abantu kuri White Lodge ku Kicukiro witwa Iyamuremye Faustin nawe akaba yari yatawe muri yombi kubwo kwemerera abana batageze imyaka y’ubukure kurara muri Lodge batari kumwe n’ababyeyi babo.

Ukwezi kumwe nyuma y’ibi, uyu munsi umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Faustin Nkusi yabwiye Umuseke ko Ntabahwana Gerard yarekuwe by’agateganyo kuko atarahamwa n’icyaha.

Nkusi ati “Yararekuwe by’agateganyo kandi mu mategeko biba byemewe ko yasubira mu kazi ke kuko aba atarahamwa n’icyaha  ikindi nuko n’abana bamufashe bari kumwe bavuze ko atigeze abasambanya.”

Urukiko rwa Gasabo ariko ngo rukomeje gukurikirana uyu muyobozi ari hanze.

Ntabahwana Gerard akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana/abana kivugwa mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ko “icyaha cyo gusambanya umwana iyo cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 100.000 Frw kugeza ku 500.000 Frw.”

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: