Ibyamamare IMYIDAGADURO

Icyamamare Ngabo Medard uzwi nka Meddy mu muziki yageze mu Rwanda nyuma y’igihe kinini atahagera

Yanditswe na WEBMASTER

Inkuru dukesha ikinyamakuru IGIHE.COM iravuga ko kugaruka mu Rwanda kwa Meddy byari bihanzwe amaso n’abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abafana be bazwi ku izina ry’Inkoramutima.

Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, tariki ya 7 Kanama 1989. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera umuziki we aho yiga muri Leta ya Texas muri Amerika.

Saa cyenda n’iminota 50 nibwo yasohotse ku kibuga cy’Indege i Kanombe yakiranwa urukumbuzi rwinshi n’abantu batandukanye barimo mushiki we ndetse n’abandi bo mu muryango. Hari abakobwa bafite ibirango byanditseho amagambo ashimangira urukundo bakunda uyu muhanzi, ndetse hari n’abana bitwaje igikombe nk’ikimenyetso cyo kwerekana ubudahangarwa bw’uyu musore muri muzika.

Aje mu Rwanda mu gitaramo azakorera mu Mujyi wa Nyamata ku wa 2 Nzeri 2017. Ni ubwa mbere azaba akoreye igitaramo abafana be mu Rwanda yicurangira gitari n’ibindi bicurangisho yize mu myaka amaze muri Amerika.

 

Meddy yasohotse mu Kibuga cy’Indege i Kanombe afite gitari mu ntoki

 

Yakiriwe n’abana bamuhaye indabo n’igikombe

 

Akanyamuneza kari kose ku maso ya Meddy wari umaze imyaka irindwi adakagira mu Rwanda

Meddy yavuye mu Rwanda mu gihe kimwe na The Ben. Icyo gihe bombi bari mu bahanzi bari bakunzwe ndetse n’ubu bari mu ba mbere bigaruriye imitima ya benshi.

Mu myaka amaze mu mahanga yakoze indirimbo zitandukanye zirimo izaciye agahigo mu Rwanda nka Nasara, Burinde bucya; ziri mu zarebwe cyane kuri Youtube.

Meddy yatangiye umuziki akiri muto nyuma y’uko nyina umubyara yakundaga kumwigisha gucuranga indirimbo za Bob Marley by’umwihariko iyitwa Redemption song.

Ababyeyi b’uyu muhanzi ngo na bo bari abanyamuziki, se yari umucuranzi ukomeye wa gitari gusa uyu musore ntiyagize amahirwe yo kumubona kuko yitabye Imana Meddy akiri muto cyane.

Nyina na we wakundaga umuziki cyane yatoje umwana we gucuranga ndetse amwinjiza muri Korali ari na ho kwiyumvamo ubuhanzi byatangiriye.

 

Meddy yashyikirijwe igikombe n’uyu mwana muto

 

Hari abana bari bahawe igikombe n’indabo ngo baze kubimushyikiriza

 

Umubyeyi wa Meddy yari yaje kwakira umuhungu we batari baherukanye

 

Mushiki wa Meddy nawe yari yaje kwakira musaza we wari umaze imyaka irindwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

 

Mukuru wa Meddy (iburyo) nawe yari yaje kwakira murumuna we

 

Imodoka uyu muhanzi yagiyemo nyuma yo kuva i Kanombe

 

Meddy ahoberana na nyina wari umaze imyaka irindwi atamuca iryera

 

Ahobera umwe mu bo mu muryango we wari waje kumwakira

 

 

Meddy asuhuza mukuru we

 

 

 

REBA INDIRIMBO NSHYA YA MEDDY

Ibyerekeye uyu mwanditsi

WEBMASTER

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: