Ibyamamare

Ikirezi Sandrine Nyampinga wa CBE 2016 yamaze gusezerana imbere y’amategeko.

Ikirezi Sandrine wabaye Nyampinga CBE mu mwaka wa 2016 yamaze gusezerana imbere y’amategeko, bakaba bateganya gusezerana imbere y’Imana vuba.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mata, nibwo Ikirezi Sandrine na Kamugisha George basezeranye imbere y’amategeko. Aba bombi bari bamaranye igihe kigera ku myaka 6 bakundana nkuko inshuti zabo za hafi zabidutangarije. Gusa kuri ubu ntago igihe cyo gusezerana imbere y’Imana kiramenyekana ariko zimwe mu inshuti zabo zahafi zadutangarije ko uyu mwaka wa 2017, ubasiga ari Umugore n’umugabo imbere y’Imana dore ko ubu imbere y’amategeko byaranjyiye.

Ikirezi Sandrine ni mwene Madengeri Modetse ndetse na Mukamurara Alphonsine, muri uyu mwaka aruzuza imyaka 21. Yabaye Nyammpinga wa CBE mu ijoro ryo ku wa 26 Werurwe 2016. Uretse kuba Nyampinga wa CBE azwi nk’umukinnyi w’amafilimi hano mu Rwanda n’ubwo ahanini yakunze gutangaza ko atari inzozi ze kuba umukinnyi wa filimi ukomeye. Naho Kamugisha we kuri ubu akora muri VIRUNGA Lodge.


Ubwo yambikwaga ikamba ya Nyampinga CBE mu mwaka ushize

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: