Siporo SPORT

Imijyi igomba kwakira imikino Olempike ya 2024 na 2028 yamaze kumenyekana

Umujyi wa Los Angeles ndetse n’umujyi wa Paris nyuma yahoo batanjyiye guhanganira kwakira imikino ya olempike ndetse na palalompike ikinwa n’ababana n’ubumuga, kuri ubu bashobora kugabana imikino ya 2024 ndetse na 2028.

Nyuma yaho umujyi waTokyo  ugomba kwakira imikino ya olempike ya 2020, gusa hari hataramenyekana imijyi izakira iyo mukino mu myaka izakurikiraho. Mu minsi yashize umujyi wa Pris ndetse n’umujyi wa Los Angeles zahataniraga kwakira imikino yo mu mwaka wa 2024 gusa byaje gutungurana igihe Umuyobozi ishyirahamwe ry’imikino olempike ku isi Thomas Bach yatangaje ko imijyi ya Los Angeles ndetse Paris zigomba kwakira imikino yo mu mwaka wa 2028, bivuze ko imikino yo mu mwaka wa 2024 igomba kubera mu umujyi wa Paris.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Los Angeles bwo bwamaze gutangaza ko bwemeranyijwe n’ishyirahamwe ry’imikino olempike ku isi ko rigomba kubaha miliyari imwe ndetse miliyoni  800 (1.8) mu buryo bwo gutegura ndetse no kugerageza kuzamura abakiri bato bitabbira iyo mikino.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma yahoo imijyi ya Boston, Hamburg, Rome ndetse n’umujyi wa Budapest zahataniraga kuba zakakira iyo mikino zivanye mu bahatanira iyo mikino bitewe ahanini  no kuba ntabushobozi bwo kwakira iyo mikino ndetse no kuba abatuye iyo mijyi ntabushake bafite bwo kuba bakakira iyo mikino.

Ntago ari ubwa mbere umujyi wa Los Angeles wakiriye imikino Olempike kuko yayakiriye mu mwaka w’ 1932 ndetse n’ 1984 naho umujyi wa Paris nawo wigeze kuyakira mu mwaka w’ 1900 ndetse n’ 1924.

 

 

 

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: