Hanze Politike

Indege 10 za USA na Korea y’Epfo zakoze umwiyereko wo kurasa ibisasu

Niba intambara hagati ya America na Korea ya Ruguru itaraba mu buryo bweruye, ibi bihugu ntibisiba gukozanyaho mu magambo hagati y’abategetsi babyo. Kuri uyu wa kane indege z’intambara nini ebyiri za USA, n’izindi enye zintambara (Avions de chasse) zafatanyije n’ingabo za Korea y’Epfo mu kurasa ibisasu byinshi mu rwego rwo kwihimura kuri Korea ya Ruguru.

America yakoze imyitozo y’igerageza ry’intwaro ikingira missile muri Leta ya Hawaii. Kuri uyu wakane USA yakoresheje indege z’intambara nto n’izindi nini zirekura amabombe mu myiyereko yo kurasa zifatanyije n’ingabo za Korea y’Epfo mu rwego rwo guha gasopo Korea ya Ruguru iherutse kurasa igisadu rutura cyambukiranyije Ubuyapani.

Korea ya Ruguru yanga urunuka imyitozo nk’iyo ingabo za America zikora ziri kumwe na Korea y’Epfo, bityo hari ababona ko ishobora na yo gusubizanya uburakari kuri ibyo bikorwa.

Indege ebyiri za USA, zitwa B-1B zinyaruka cyane n’izindi zitwa enye zo mu bwoko bwa F-35B ziyunze ku zindi enye za Korea y’Epfo zitwa F-15 mu myitozo ya gisirikare yanyuraga live kuri televiziyo ikaba yaberaga mu Burasirazuba bwa Korea y’Epfo.

Iyi myitozo yashishanyaga uburyo America na Korea y’Epfo zarasa ahantu hari ibirindiro bya Korea ya Ruguru nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ingabo za America zifite ibirindiro mu nyanja ya Pacifica na Minisiteri y’Ingabo ya Korea y’Epfo.

Indege zo mu bwoko bwa B-1Bs zagurutse ziva ku birindiro by’ingabo za USA, Andersen Air Force Base mu kirwa cya Guam naho izitwa F-35Bs zavuye mu birindiro bya Iwakuni, mu Buyapani.

Korea ya Ruguru ikunda gushinja America gushyira intwaro kirimbuzi ku ndege za B-1Bs, ariko America ngo ntigishyira izi ntwaro kuri izi ndege.

Hari ababona ko imyitozo nk’iyi America na Korea y’Epfo byakoze ishobora gusubiza irudubi ibintu uko byari bimeze, Korea ya Ruguru n’abayishyigikiye na bo bagora ibikorwa byo kurata imbaraga.

Korea ya Ruguru yamenyesheje idaciye ku ruhande ko gahunda yayo yo gukora intwaro kirimbuzi, biyisaba kuzigerageza kenshi, nk’uburyo bumwe bwatuma America ihagarika umuka mubi w’intambara umaze imyaka mirongo ututumba mu gace Korea ziherereyemo, ikaba idashaka ko ingabo za America zigira ibirindiro muri Korea y’Epfo, mu Buyapani no mu nyanja ya Pacifica.

Ku rundi ruhande, America kuba yakoze imyitozo n’ibihugu by’inshuti zayo biri muri kariya gace, ni ukwerekana ko ititeguye kotswa igitutu n’uwo ari wese ngo ibe yareka umuco wayo wo kugaragara nk’igihugu cy’igihanganjye mu bya gisirikare.

Iri geragezwa rya hato na hato ry’intwaro kirimbuzi n’ibisasu rutura, indege z’intambara ziteguye kurasa ibyo bisasu n’ingabo z’ibihugu bitatu (Korea ya Ruguru, Korea y’Epfo na USA) ziryamiye amajanja ku rubibi rwa Korea zombi, agace karimo ingabo nyinshi n’intwaro nyinshi cyane ku Isi, bishobora kubyara intambara yeruye hagati y’ibihugu byinshi.

Ingabo za America zifite ibirindiro mu nyanja ya Pacifica zatangaje ko imyitozo ya gisirikare yabaye mu rwego rwo kwihimura kuri Korea ya Ruguru iherutse kurasa igisasu rutura cyambukiranyije Ubuyapani, kikanyura hejuru y’ikirwa cya Hokkaido, aho ingabo za USA n’iz’Ubuyapani zari zatangiye imyitozo.

Mu myitozo yamaze amasaha 10, indege z’intambara za USA, B-1Bs, na F-35Bs ndetse n’indege ebyiri z’Ubuyapani zo mu bwoko bwa F-15, bwa mbere zakoze imyitozo ziri hamwe ziguruka hejuru y’amazi hafi ya Kyushu, mu Buyapani.

Ingabo za America zatangaje ko nyuma y’imyitozo y’indege z’intambara za USA na Korea y’Epfo, izo ndege zasubiye aho zari zaturutse.

Mu itangazo Gen. Terrence J. O’Shaughnessy, ukuriye ingabo za USA muri Pacifica yasohoye, yagize ati “Korea ya Ruguru nigira igikorwa ikora kigamije ubushotoranyi ku nshuti zacu, ku bo dukorana ubucuruzi cyangwa ku butaka bwacu, icyo gikorwa kizasubizwanya ikindi bihuje uburemere.”

U Bushinwa bushyigikiye Korea ya Ruguru buvuga ko igisubizo ku kuba inshuti yabwo ikomeje ibikorwa byo kubaka intwaro kirimbuzi atari intambara.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo mu Bushinwa, Col. Ren Guoqiang yatangarije abanyamakuru ko ibihugu bishyamiranye bikwiriye kubahiriza ihame ryo kutagira amagambo n’ibindi bikorwa bikora bigamije kubyutsa intambara.

Mu ntambara y’ubutita yabaye hagati ya Korea zombi ndetse igasiga zitandukanye, hagati ya 1950-1953 nta masezerano yo guhagarika intambara burundu yasinywe, habayeho gusinya amasezerano y’agahenge ku buryo bisa n’aho ibi bihombi byombi bikiri mu ntambara.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, Korea ya Ruguru imaze kurasa igisasu cyanyuze hejuru y’Ubuyapani, Umuyobozi wayo,  Kim Jong Un yavuze ko ari kimwe mu bisubizo byo kubuza America na Korea y’Epfo kuguma mu mikino y’intambara, ndetse avuga ko aho asigaje kurasa ari ku kirwa cya Guam, ndetse no gukomeza kurasa ibisasu byinshi birasa kure mu nyanja ya Pacifica.

Dailymail

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: