Hanze Politike

Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro intsinzi ya Kenyatta

Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rwatesheje agaciro ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku itariki 8 Kanama uyu mwaka bitewe n’ibibazo byayagaragayemo, rutegeka ko asubirwamo.

Aya matora yari yegukanywe na Kenyatta atsinze Raila Odinga bari bahanganye.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga David Maraga yatangaje ko Komisiyo y’Amatora,IEBC itayoboye amatora mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga.

Yagize ati “ Amatora ntabwo ari igikorwa cy’umunsi ni urugendo. Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byose tunyuzwe no kuvuga ko amatora atakozwe mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mabwiriza.”

Inkuru ya BBC ivuga ko uru rwego rwategetse ko amatora azasubirwamo mu minsi 60.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari ku rukiko rw’Ikirenga bari mu byishimo mu nyikirizo igira iti “Uhuru agomba kugenda” nyuma y’aho ibyavuye mu matora biteshejwe agaciro.

Ishyaka riri ku butegetsi ryo ryatangiye imyigaragambyo yamagana icyemezo cy’urukiko.

Abanyamategeko barimo Ojwang na Njoki Ndung’u babiteye utwatsi mu gihe undi witwa Mohammed Ibrahim,we nta ruhare yagize mu ifatwa ry’icyo cyemezo kuko arwariye mu bitaro kandi ari umwe mu baburanishije urwo rubanza.

Umunyamategeko wa Kenyatta witwa Ahmednasir Abdullahi, yaneze urukiko avuga ko rwafashe icyemezo gishingiye kuri politiki kuko ngo nta muntu n’umwe uvuga ko hari uwamutegetse uwo atora.

Icyo cyemezo ni intsinzi ikomeye cyane ku ihuriro National Super Alliance (Nasa) rya Raila Odinga na mugenzi we Kalonzo Musyoka bashinja IEBC kwiba amajwi bagamije kwimika Kenyatta.

Abo bombi bateye utwatsi iby’ayo matora na mbere y’uko atangazwa ku wa 10 Kanama 2017, bavugaga ko ari Perezida Abanyakenya bazaba bashyiriweho na mudasobwa.

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: