Siporo SPORT

Kiyovu Sport imanutse mu cyiciro cya 2 bwa mbere mu mateka yayo

Yanditswe na WEBMASTER

Ni inkuru y’incamugongo ku bakunzi bayo by’umwihariko n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange kuba ikipe ya Kiyovu Sports, imwe mu makipe makuru mu Rwanda ubu itagishoboye gukina mu kiciro cya mbere. Mukeba wa kera Rayon Sports niwe ushimangiye ubushobozi bucye bwayo ayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe imanuka ityo mu kiciro cya kabiri.

Kiyovu yari imaze imyaka 55 mu kiciro cya mbere uyu munsi yamanutse. Aba ni 11 babanjemo uyu munsi

Kuri Stade de l’Amitie ku Mumena ari nacyo kibuga kitwa icyayo, imbere y’abafana bayo niho ikoreye aya mateka mabi kuri yo. Mbere gato y’uko umukino urangira, bamwe mu bafana ba Rayon barize cyane baraboroga (babyigirisha) abari muri stade bibaza ibyo ari byo. Ngo bariho bayiririra.

Umukino urangiye aba bafana ba Rayon Sports bakoze icyo bise kwihimura ku itangazo ngo Kiyovu yatanze kuri Radio Rwanda mu myaka ya za 1980 ko ‘Rayon Sports yitabye Imana’ ndetse bikamenyeshwa inshuti nka Mukura n’izindi…

Uyu munsi bo bacukuye ahantu hato kuri Stade Mumena bashyiramo isanduku n’umusaraba bavuga ko bahambye Kiyovu yigeze kubabika ko bapfuye (Rayon) kandi ari bazima. Mu mikino 30 y’uyu mwaka w’umupira warangijwe none, Kiyovu yayihuyemo n’akaga kuko yatsinzwemo 15 inganya imikino icyenda ibasha gutsinda itandatu gusa.

Kiyovu yanyuzemo ibihangange mu mupira w’u Rwanda nka Muvara Valens, Ashlaf Kadubiri, Eric Nshimiyimana kugeza kuri ba Mugiraneza Jean Bapstiste, ni ikipe imaze imyaka 55 ikina mu kiciro cya mbere. Mu mateka yayo ntiyigeze ikina mu kiciro cya kabiri. Kiyovu imanutse iri gutozwa by’agateganyo n’umutoza wahoze anayikinira mu myaka ishize Djabir Mutarambirwa wari wizeye ko hari icyo yahindura imbere ya Rayon ariko biranga.

Kiyovu ntabwo imanutse yonyine ahubwo imanukanye n’ikipe ya Pepiniere nubwo yatsinze umukino wayo yakinaga uyu munsi na Gicumbi FC ibitego bitatu kuri kimwe.

Kiyovu yasabwaga gutsinda ngo igire amanota 30 (kuko ifite 27) bityo ikaba yaca kuri Gicumbi FC ifite amanota 28. Ibi ariko ntibyayishobokeye. Ku munota wa 32 nibwo Rayon sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Tidiane Kone ku mupira ahawe na Nova Bayama.

Nyuma y’iminota 25 igice cya kabiri gitangiye abasore ba Masudi babona igitego cya kabiri ku ikosa ryakorewe Muhire Kevin haboneka free kick hafi y’urubuga rw’amahina, yinjizwa neza na Kwizera Pierrot.

Dore uko amakipe arangije Shampiyona:

Izo ziri mu muhondo ni zo zamanutse mu cyiciro cya 2

 

Ibyerekeye uyu mwanditsi

WEBMASTER

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: