Ibyamamare

Meddy yaraswe bidasanzwe n’umufana we ufite inzozi zo kuzamubona byibura rimwe mu buzima

Yanditswe na TUYISHIMIRE POTIEN

Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye mu njyana ya R&B na Pop ndetse na Slow,akaba akorera umuziki we aho yiga muri Leta ya Texas muri Amerika.

Tuganira na Meddy,yatuganirije byinshi ku buzima bwe abantu benshi batigeze bamenya,aho yigeze no kwitwikira inzu y’iwabo maze igashya uruhande rumwe nabwo byatewe nuko batabawe n’abaturanyi,harimo no kuba yari n’umunyamahane cyane akiri umwana ari nabyo byaje kumuviramo kwiga umukinow’iteramakofi,ndetse anakomoza no kuba Mama we ariwe wamwigishije gucuranga Guitar bagendeye ku
ndirimbo ya “Bob Marley” yitwa “Redemption”..Nibindi byinshi yadutangarije ku buzima bwe.

Iyi nkuru ikimara kujya hanze byaje kugaragara ko yanyuze benshi mu bakurikiranira hafi umuziki wa Meddy, byumwihariko abafana be babigaragarije mu bitekerezo bagiye batanga bitandukanye,harimo nk’uwitwa Claudine waje no kumwifuriza iherezo ryiza,na Prince Muhire wamurase imyato ndetse akisabira ko yabona ayo mahirwe bakazahura maze akamubwira icyo amufitiye.

Src:Umuryango.rw

 

Ibyerekeye uyu mwanditsi

TUYISHIMIRE POTIEN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: