Iyobokamana

Menya aba Papa babyaye kandi mu gihe bari batabyemerewe.

Mu gihe Kiliziya Gatolika yatangiraga kubaho, uhereye ku muyobozi wayo Petero intumwa bari bafite abagore gusa uko imyaka yagiye ishira hashyizweho amategeko atemerera abihayimana bo muri Kiliziya Gatolika kuba bashaka abagore. Gusa nubwo ayo mategeko yashyirwagaho hari abagiye babirengaho. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bashumba ba Kiliziya Gatolika ku isi bazwi ku izina rya Papa babyaye abana mu gihe hari haramaze gushyirwaho amategeko atabibemerera

Mu mwaka wa 304 ni ukuvuga mu kicyenyejana cya 4 nibwo bwa mbere hashyizweho amategeko atemereraga abihayimana kuba bagira abagore. Gusa ibi ntago byagiye bikurikizwa kuko hari benshi bakomeje kubaho bafite abagore ndetse n’abana, ariko ntihaburaga n’abakurikizaga iryo tegeko ryari ryarashyizweho. Ariko mu mwaka w’ 1139 ni ukuvuga mu kinyejana cya 12 Nyirubutungane Papa Gregwari wari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi muri icyo gihe yasohoye itegeko ribuza umuntu wese wihayimana muri Kiliziya Gatolika kutemererwa kuba yashaka umugore cyangwa se akaba ya yabyara umwana, mbese kuba atemerewe kuba yagira ibyo ahuriraho n’igitsinagore, ibintu umushumba wa kiliziya yahise amenyesha Abasenyeri bose kugenzura ishyirwa mu bikorwa by’iryo tegeko. Guhera ubwo biba bitanjyiye gushyirwa mu bikorwa. Nubwo hari hamaze gushyirwaho iryo tegeko hari abagiye babirengaho.

Urutonde rw’abashumba ba kiliziya gaturika ku isi babyaye abana nyuma yaho itegeko rigiriye hanze

1.Alexander wa VI
Papa Alexander wa VI yabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika kuva mu mwaka w’1492 kugeza yitabye Imana mu mwaka w’ 1503. yabyaye abana bagera kuri 11 aribo: Giovanni Borgia, Cesare Borgia, Lucrezia Borgia, Gioffre Borgia, Pier Luigi de Borgia, Laura Borgia, Girolama Borgia, Isabella Borgia, Rodrigo Borgia, Rodrigo Borgia ndetse na Ottaviano Borgia.

2.Gregory wa XIII
Papa Gregory wa XIII yabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika kuva mu mwaka w’ 1572 kugeza yitabye Imana mu mwaka w’1585. Nawe yabyaye umwana umwe w’ umuhungu witwa Giacomo Boncompagni.

3.Innocent wa VIII
Papa Innocent VIII yabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika kuva mu mwaka w’ 1484 kugeza yitabye Imana mu mwaka w’1492. Nawe yabyaye abana babiri, umuhungu witwa Franceschetto Cybo ndetse n’umukobwa Teodorina Cybo.

4.Julius wa II
Papa Julius wa II yabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika kuva mu mwaka w’ 1503 kugeza yitabye Imana mu mwaka w’ 1513. Nawe yabyaye umwana w’umukobwa witwa Felice della Rovere

5.Paul wa III
Papa Paul wa III yabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika kuva mu mwaka w’ 1534 kugeza yitabye Imana mu mwaka w’ 1549. Nawe yabyaye abana batutu yabyaranye n’umugore we Silvia Ruffini, harimo abahungu babiri Pier Luigi Farnese na Ranuccio Farnese ndetse n’umukobwa witwa Costanza Farnese.

Gusa n’bwo ari aba tugarutseho, hari n’abandi babyaye abana mbere y’uko itegeko rishyirwaho. Gusa mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho abashumba ba kiliziya babayeho bafite ba se nabo babaye abashumba ba kiliziya.

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

igitekerezo 1

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: