AMAKURU Mu Rwanda Politike

Minisitiri w’intebe mushya Dr. Edourad Ngirente amaze kurahira mu nteko nshingamategeko

Yanditswe na WEBMASTER

Mu muhango wo kurahira Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul KAGAME yashimiye Dr. Ngirente Edouard  wemeye kuba Minisitiri w’intebe aho yavuzeko babanje guhura akamuganiriza mbere y’uko abyemera. Yavuze ko yizeye ko azabishobora kuko ngo afite ibaraga,ubwenge ndetse n’ubumenyi.   Perezida Kagame kandi yashimiye Anastase MUREKEZI wari umaze imyaka 3 kuri uyu mwanya wasimbuwe uyu munsi ndetse avugako yizeye ko azakomeza gukorera igihugu. Perezida KAGAME kandi yijeje abanyarwanda ko bari burare bamenye abagize guverinoma nshya kuri uyu munsi,noneho ku munsi w’ejo bakazarahira. Yavuzeko hari abazagumamo ndetse n’abandi bazasimbuzwa. Yijeje abanyarwanda ko weekend izagera bafite guverinoma nshya igiye gukomezanya nawe muri iyi myaka irindwi iri imbere. Yijeje abanyarwanda ko guverinoma  nshya bazayibonamo mu byiciro byose haba abagore aho 30% bizubahirizwa ndetse n’abo mu yandi mashyaka nk’uko itegekonshinga ribiteganya.

Dr. NGIRENTE Edouard mbere yo kurahira

Ibyerekeye uyu mwanditsi

WEBMASTER

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: