Imiberehomyiza utundu n'utundi

Mu gihugu cya Urguay ubucuruzi bwa marijuwana bwamaze kwemerwa

Igihugu cya Urguay kuri ubu  ni cyo gihugu rukumbi ku isi  kimaze kwemerera abagituye kwigurira ndetse noguhinga  ikiyobyabwenge cya marijuwana nta nkomyi.

Nyuma yaho hasohokeye itegeko ryemerera  abaturage gucuruza no kunywa ikiyobyabwenge cya marijuwana, ubu amaduka acuruza imiti arenga 16 niyo yatanjyiye gucuruza iki kiyobyabwenge kuko ariho hemerewe gukorwa ubwo bucuruzi gusa leta ikaba ihakorera igenzura mbere yo kubaha uburenganzira. Uretse gucuruza marijuwana byamaze kwemerwa, abaturage ba Urguay ubu bemerewe kuba bahinga marijuwana mu ngo zabo ndetse no kuba bashinga amashyirahamwe ahinga marijuwana

Abarenga  5 000 nibo bamaze kwiyandikisha kugira ngo babashe kuba bakemererwa kugura marijuwana, gusa umuntu ntago yemerewe kurenza 10g mu cyumweru ndetse no kurenza 40g mu gihe cyingana n’ukwezi .

ibi bije nyuma yaho hari hashize imyaka ine igihugu cya Urguay cyemereye abagituye gucuruza ndetse no kunywa urumogi. Ikiguzi cya marijuwana kuri ubu igarama rimwe  rigura  $1.30 ni ukuvuga asaga 1090Frws

Mu rwego rwo kuba barwanya abantu bahita batangira kuza muri icyo gihugu bitewe n’uko marijuwana yemewe kugurwa, igihugu cya Urguay  cyavuze ko abantu bemerewe kwiyandikisha kugira ngo bemererwe kugura marijuwana ari abaturage kavukire  ba Urguay cyangwa abamaze kubona icyangombwa kibemerera gutura muri icyo gihugu.

Inzego za leta ziratangaza ko 70% by’abamaze kwiyandikisha ari abagabo, abenshi muri bo bakaba bari hagati y’imyaka 30 ndetse na 44.

 

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: