AMAKURU Mu Rwanda Top posts Ubutabera

Muhanga: Aba DASSO Batatu bacumbikiwe na polisi nyuma yo gufatanwa ibihanga

Abasore batatu bacungaga umutekano ku rwego rwa Dasso ku karere ka Muhanga bari mu maboko ya polisi sitasiyo ya Nyamabuye nyuma yo gufatanwa ibihanga mubyo bibaga muri aka karere, aba ni Nshimyumukiza Sylvestre ufite imyaka 32, Nsabimana Olivier ufite imyaka 27 na Musabyimana Fablice wemera ko nawe yibye indi mashini, bakaba barafatanwe imashini 2 ziherutse kubura harimo ibyibwe mu biro by’Umunyamabanga Nshingwabikorwa waka Karere Gasana Celse.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 1 Gicurasi 2017, ubwo abandi barimo bizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe umurimo, abandi barimo basakwa babasangana imashini 2 (computer) aho bari bacumbitse I Nyabisindu ho mu murenge wa Nyamabuye baherutse kwiba muri aka karere.

Ku italiki 23 mata 2017 niho hafashwe abandi ba dasso bibye umuzingo w’impapuro 28 zirimo ibibazo byagiye bigaragara muri gahunda za VUP ndetse na Girinka mu mirenge itandukanye yaka karere aho zari zijyanwe I Kigali ahantu hataratangazwa.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uko babona imfunguzo bakoresha iyo bafungura aho biba bityo hakaba hagikomeje iperereza uburyo bukoreshwa.

Natwe turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru……….,

AKIMANA Jean de Dieu

Ibyerekeye uyu mwanditsi

AKIMANA JEAN DE DIEU

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: