AMAKURU Imiberehomyiza Mu Rwanda Ubukungu

Muhanga: Akazi kanoze kafashije benshi kwiga uko bakora imishinga biteza imbere

Umushinga wa CRS ufatanyije na AVSI muri gahunda y’akazi kanoze yafashije abasaga ibihumbi bitandatu mu kwihangira imishinga ndetse no kujya mu matsinda bakizigamira bityo bakanategura uko ayo mafaranga agomba gukoreshwa bityo bakava mu mashuli bazi uko bagomba kwizigamira bakanamenya uko bagomba gukoresha ayo bizigamiye bo ubwabo bakiteza imbere badategereje icyo ababyeyi babo bazabaha doreko ntamwana unacyaka umunani umubyeyi.

Mukandengo Claudine ushinzwe gukurikirana iterambere muri rusange mu rubyiruko mu muryango wa CRS

Mukandengo Claudine ushinzwe gukurikirana iterambere muri rusange mu rubyiruko mu muryango wa CRS (Catholic relief service) avuga ko bajya gutangira batekerezagako buri munyeshuli wese bagezeho mu itsinda yagombaga kuhigira uko bakora umushinga ndetse bakamenya nuko bagomba kwizigama bakiteza imbere bityo bikabarinda kwandavura.

Yagize ati”ubusanzwe mu muco nyarwanda kwizigama bibaho ikindi burya kwizigama udafite intego si byiza namba niyo mpamvu twigishije aba banyeshuli kwikorera imishinga bakagira intego bakizigama bakiteza imbere biciye mu matsinda yabo bikabarinda ibidafite umumaro ndetse aba bana ntibajye baka umubyeyi ibintu byose nawe akabasha kureberera uyu mwana aho yiga bagafashwa n’umwarimu wabihuguriwe ku bigo twangiranye nabo”.

Ubusanzwe iyo umuntu afashijwe agahugurwa aba yiyunguye ubwenge bimufasha guhindura imitekerereze bityo abahuguwe niyi mishanga yavuzwe hejuru bavugako mbere yuko bigishwa ntacyo bagiraga ariko ubu bakaba bamaze kwizigamira baciye mu matsinda bakaba bafite aho bigejeje mu buhamya batanga.

Abitabiriye amahugurwa ya CRS na AVSI.

Dushimimana Diane akaba ari umunyeshuli mu ishuli ry’urwunge rw’amashuli rwa kayumbu mu karere ka kamonyi avugako yahereye ku mafaranga igihumbi ariko ubu ageze kuri byinshi hari nibyo atacyaka ababyeyi kuko amaze kugera kuri byinshi abikesha umushinga wa CRS na AVSI agakangurira urundi rubyiruko gutekereza kure bakaziteza imbere badategereje akimuhana kuko kaza imvura ihise.

Naho NIKIZE Rosine atuye mu karere ka muhanga mu murenge wa Kabacuzi avuga ko nyuma yo kurangiza ishuli yumvaga azamenya ibijyane n’indwara z’amatungo yize ariko aza gufata abandi bakora amatsinda atatu bakajaya batanga ubwizigame bwabo bituma biteza imbere birinda ubushomeri no kwandavura bitewe nuko ntacyo bakora.

Kugeza ubu nuko uyu mushinga ukorera  mu turere umunani kugeza ubu ukorana n’amatsinda asaga 283 akaba amaze kwizigama afaranga angana na 9.381.468 biciye mu matsinda aha mu turere twa kamonyi na muhanga bakaba bakorana n’ibigo 13 aho mu karere ka muhanga bakorana nibigo 7 naho kamonyi bagakorana n’ibigo 6 uyu mushinga ukaba uzarangira mu mpera z’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2017.

 

Ibyerekeye uyu mwanditsi

AKIMANA JEAN DE DIEU

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: