Imiberehomyiza

Muhanga: Baravuga imyato ingabo z’igihugu ku bikorwa zabahaye

Yanditswe na WEBMASTER

Abaturage aka karere ho mu murenge wa Shyogwe barashimira ingabo z’igihugu zikorera mu ntara y’amajyepfo ko zabakuye ahaga zigahagarika jenoside zikabarinda ikibi bakongeraho ko zikomeje kubitangira mu bikorwa bibateza imbere ndetse bakishimirako zanabegereje amazi akaba yarabagabanyirije urugendo bakoraga bajya kuvoma.

Kanani Syrire atuye mu kagali ka Mbare avugako atakibyutsa abana be amajoro kuko begerejwe amazi n’ingabo z’igihugu nk’ikimenyetso cy’ubufatanye bugomba kubaho kandi ntiburangirire mu mihango yo guhabwa no kwakira.

Yagize ati”Namaze igihe kirekire mbyutsa abana mbere yo kujya kwiga cyangwa kuragira amatungo bakabanza kujya kuvoma amazi ariko ubu mu gihe gito gishize ntago bikirangwa mu rugo rwacu kuko amazi twahawe ningabo zacu yadukuye ahaga ntitugikora urugendo rurerure tujya gushaka mazi kuko ubufatanye bwacu n’ingabo z’igihugu bwatubyariye ibisubizo kirambye kandi ntago bugomba kurangirira mu guhabwa no kwakira bugomba gukomeza natwe tugafasha abandi“.

Mukandori costa afite imyaka 37 atuye mu kagali ka Kinini avugako bitamworoheraga kubona amazi ariko asigaye ayabonera hafi yo mu rugo akanasaba bagenzi be kuyakoresha neza bakayarinda abayangiza no kuyakoresha mu kwirinda umwanda n’imirire mibi.

Yagize ati”Aya mazi tugomba kuyafata neza tukayarinda kuko abayaduhaye bashaka ko twagira ubuzima bwiza no kuyakoresha ibifite umumaro nko kubaka uturima twigikoni nu guhingamo imboga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi no kugirira isuku abana bacu“.

Ubwo bamurikirwaga uyu muyoboro wa kilometero 2.5 wuzuye utwaye akayabo ka miliyoni 15 298 115 mu mafaranga yu Rwanda, Uwamaliya Beatrice umuyobozi waka karere yabasabye kuyabungabunga no kuyakoresha ibifite akamaro bakirinda kuyasesagura, ikindi ybibukije ko amazi ari isoko y’ubuzima bagomba kugira isuku muri byose bakirinda umwanda.

Colonel Sam Baguma wari uhagarariye ingabo zikorera mu turere twa Kamonyi,Muhanga ,Nyanza na Ruhango   ubwo bafunguraga uyu muyoboro yababwiye ko bazakomeza gufatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye bajya bakora mu cyumweru kibaharirwa (army week) ndetse abizeza ko uyu muyoboro uzashyirwamo andi mavomo azabafasha kuyabonera hafi yabo kuko ibi ni bimwe mu byo duhishiye abaturage bacu dukorana nabo bakabigiramo uruhare nk’ubufatanye.

Uyu muyoboro wa Gatare – Rubugurizo ukaba ufasha  abaturage basaga ibihumbi 3822 babarirwa mu ngo zisaga 727 ,uruhare rw’abaturage rungana na miliyoni 3 658 520 nkumuganda bakoze naho ingabo z’igihugu zikaba zaratanze asaga miliyoni 11 539 595  yose akaba asaga miliyoni 15 298 115 ndetse akaba yarahawe ikigo cy’isuku n’isukura (Wasac Muhanga ) ngo kiyagenge kinongere abakiriya bayo.

AKIMANA Jean de Dieu  

 

Ibyerekeye uyu mwanditsi

WEBMASTER

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: