AMAKURU Imiberehomyiza Mu Rwanda Top posts

Muhanga: Birababaje kwica umuntu utakurwanyije “SHYAKA Theobald”

Perezida wa njyanama y’akarere ka Muhanga aributsa abatuye akarere ka Muhanga ko kwicwa utakurwanyije ari amahano ariko byabayeho kuko abagore n’abana bishwe muri jenoside mu gihe amategeko mpuzamahanga abarinda no mugihe cy’intambara icyahungabanya ubuzima bwabo,ibi akaba yarabigarutseho mu gihe mu murenge wa Mushishiro bibukaga abo muri iki cyiciro cyabagore n’abana.

SHYAKA Theobal perezida wa njyanama y’akarere ka Muhanga na mayor Uwamaliya Beatrice mu rugendo rwo kwibuka abana n’abagore bishwe muri jenoside

Yagize ati”Ubusanzwe twari tuziko amategeko mpuzamahanga arengera abagore n’abana ariko muri jenoside ntago abicanyi bigeze bagira ikigongwe no kubana bari bari mu nda zababyeyi babo ndetse n’abandi bari baravutse bicanwa n’ababyeyi babo,abandi bagenda bagambanirwa na bagenzi babo gusa kugeza ubu ntamuntu ugomba kongera kutwicira abana nubwo amategeko agenga intambara atigeze yubahirizwa gusa tujye tubibuka tubahe icyubahiro dutoza abana bacu kutagira ingengabitekerezo ya jenoside kuko ariyo yaroshye igihugu cyacu mu kaga katumye tubura abana n’ababyeyi bacu”.

Uwamaliya Beatrice umuyobozi w’akarere ka Muhanga avugako yishimira uko urubyiruko rumaze kwakira amateka y’ababyeyi na bakuru babo bamwe babaye inshike ikindi  mu gihe cyo kwibuka bagiye bitabira gahunda zose kandi bagatanga n’ibitekerezo.

Uwamaliya Beatrice umuyobozi ashyira indabo ku kimenyetso cyanditseho amazina y’abahitanwe na jenoside basaga 600.

Yagize ati”Ndashimira uru rubyiruko uko rwagiye rwakira aya mateka y’ababyeyi babo,ababyeyi bagizwe inshike ariko mufite uburengenzira mwavukijwe mwamburwa abana banyu ntabuyobozi bubi muzongera kubona bubashora mu bibi kandi dukeneye igihugu gifite umutekano, urubyiruko rwaritanze muri iki gihe cyo kwibuka banatanga ibitekerezo bigaragara ko bamaze kwakira no kumenya amateka y’ababyeyi babo“.

Bamwe mu babyeyi babuze abana babo bavugako bitari byoroshye kubyakira ariko byashobotse nubwo utakwiyumvisha ukuntu umuntu yicirwa abana bane, batanu n’ibintu bikomeye bisaba igihe kubyakira no kubyumva ubona abandi bana abo mu kigero cyabawe wabuze wambuwe bigarukwaho na Mugabo Simeon.

Yagize ati”Jenoside yadukozeho kubyakira biratugora ndetse wakibuka umuryango warufite bikaba byanatuma ukora icyaha gusa twagiye tubyakira ntibibure kugaruka kuko wibukaga abana bawe ubonye abo bakagombye kuba bari mu kigero kimwe ukumva bigukoze ahantu ariko byararangiye twarabyakiriye kuko ntakundi twagira gusa kwica umubyeyi n’umwana ntacyo agutwaye koko “.

Ababuze ababyeyi babo bavugako batumvaga uko babaho batagira ababyeyi ariko byarabaye kandi bagenda bakira ibikomere by’ubuzima bubi babagamo nkuko Anasthasie Murorunkwere abivuga.

Yagize ati “Nawe tekereza uri muto ufite imyaka itandatu ni wowe usigaye mu muryango w’abana batanu nta mubyeyi bose barabishe mbese nta kizere uba ufite ariko twagiye tugira abandi babyeyi batuba hafi batwereka ko nubwo tudafite ababyeyi twabaho ndetse banadufasha gukira ibi bikomere by’ubuzima twisanzemo bitewe na jenoside yadutwariye ababyeyi“.

Twabibutsako aha ku murenge wa Mushishiro uyu muhango wabereye hari urwibutso rwanditseho amazina y’abatutsi barenga 600 bazize jenoside ariko imibiri yabo ikaba ishyinguye mu rwibutso rwa Nyarusange ari nawo murenge bahana imbibi.

Abayobozi batandukanye bifatanyije mu kwibuka abagore n’abana bazize jenoside

AKIMANA Jean de Dieu

Ibyerekeye uyu mwanditsi

AKIMANA JEAN DE DIEU

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: