AMAKURU Imiberehomyiza

Muhanga: Intore nikora ibikorwa by’ubwitange bifasha abandi baturage

Mu Rwanda abanyarwanda benshi bamaze guca mu itorero bitewe n’ikiciro umuntu abarizwamo. Mu murenge wa Shyogwe hasozwaga itorero ry’urugerero hakaba ibyiciro bitandukanye bigatuma bahakorera ibikorwa bitandukanye bityo Mukarurema Jeanne akaba intumwa ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Itorero akaba anashinzwe itorero ry’urugerero rihuza abarangije amashuli yisumbuye arasaba uwatojwe wese ko yakora ibikorwa by’ubwitange bifasha abaturanyi be bityo abantu bakazamurana bakava mu bukene.

Yagize ati”Ubusanzwe umuntu watojwe araseruka akajya gukora ibikorwa bitandukanye aba yariyemeje mu mihigo aba yahize, ikindi burya biba byiza iyo uhize ukanahigura ariko burya ibikorwa by’ubwitange nibyo byakagombye kuza imbere y’ibindi bityo umuturage akabonako yitaweho nawe yava muri icyo cyiciro akaba yanafasha abandi kuva mu buzima bubi, ikindi ndashimira ababyeyi barekura abana babo bakajya kurugerero kuko baba bafite imirimo yakirirwa agukorera ariko ukamwohereza akajya gufasha abandi baba bayeho bakava aho bari habi”.

Gashugi Innocent umukozi uhagarariye Itorero mu karere ka Muhanga akaba avuga ko itorero ryahinduye byinshi kandi rifasha mu iterambere ry’umuturage bityo twese tukabasha kugira imibereho myiza.

Yagize ati”Itorero ryahinduye byinshi kuko n’imikorere yarahindutse cyane abantu barumva ,ikindi nuko mu bikorwa bikorwa n’intore bifasha abaturage mu gutera imbere no kongera kwisuzuma bityo bigatuma imibereho myiza bigishwa kugira isuku no kuyitoza abakuru n’abato,uko muhiga ibikorwa ninako mugomba kubihigura bityo ibyo tuvuga bikajyana no gukora“.

Umubyeyi Pascaline akaba yarahagarariye ubuyobozi bw’umurenge wa Shyogwe akaba yavuze ko batewe ishema no kuba buri mwaka bakira amatorero atandukanye yose aharanira guteza imbere igihugu no guhindura imyumvire.

Yagize ati”Ishema dufite nuko amatorero atorezwamo izi ntore yose aza afite gahunda yo gufatanya nandi masibo yose baba batorejwemo bagahindura imyitwarire bityo twese tukaba dufite imyumvire imwe kandi duharanira gukomeza kurinda ibikorwa byacu tumaze kugeraho”.

Aba banyeshuli basozaga urugerero bakaba barakoze ibikorwa bitandukanye aho bubabatse uturima tw’igikoni 155 banafasha abaturage kububakira ubwiherero 196 ndetse banasana ubundi 190 ndetse ngo bakaba batazatezuka kubikorwa bifasha abatuye iki gihugu bazafasha benshi mu bikorwa bitandukanye.

 

AKIMANA Jean de Dieu

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: