AMAKURU umutekano

Muhanga:Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge iryariryo ryose rihanwa n’amategeko”IP KAYIGI”

Yanditswe na WEBMASTER

Kuri uyu wa kane taliki ya 20 Nyakanga 2017, Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Muhanga sitasiyo ya Nyamabuye ifatanyije n’abaturage bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni cumi n’eshatu(13) bibutswa n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo AIP KAYIGI Emmanuel  ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge iryariryo ryose rihanwa n’amategeko bityo ugerageza kubicuruza ,kubinywa wese ntazihanganirwa kuko aribyo byangiza umutekano w’abaturage ndetse akanavugako ibi bamennye byafashe mu mezi atanu ashize.

Yagize ati”ibi biyobyabwenge mubona turimo kwangiza byose byafashwe mu mezi atanu ashize dufashijwe n’abaturage baduhaye amakuru ndetse ibindi tukabifata abari bayibitwaye bikanze inzego zumutekano bakabita bakiruka tukabifata naho ibyo dufatanye abantu tubishikiriza ubushinjacyaha bityo amategeko agakora akazi kayo kuko nicyo ashyirirwaho ngo akumire ikoreshwa ryabyo iryariryo ryose kuko uko bigaragara byatwangirije abana babikoresha “.

Yongeyeho kandi ko iki gikorwa kigaragagaza ubunyangamugayo bwa polisi mu guhashya no gukumira ikoreshwa ry’ibi biyobyabwenge kuko hari bamwe mu baturage babaza bati bya bindi twafashe byagiye hehe ariko ubu tuba tuberetse ko natwe tudashobora kwemera ko bisubira mu baturage bacu kuko abenshi baba bavuga bati ese buriya ntibabirekera ba nyirabyo bakabicuruza ariko turabibika ubundi iki gikorwa kigategurwa tukabimena ku mugaragaro nkuko mu bibona.

Imifuka itwarwamo ibiyobyabwe bya kanyanga , waragi,za Gin n’ibindi

UWERA Clotilde afite imyaka 47 atuye muri aka karere mu murenge wa nyamabuye,akagali ka gahogo mu mudiugudu wa Rutenga avuga ko ibi biyobyabwenge bituma imiryango itabana neza kuko umugabo cyangwa umugore abinywa bigatuma gahunda zose zipfa urugo rugasubira inyuma imibereho ikaba mibi abana ntibige neza.

Yagize ati”urebeye usanga ibi biyobyabwenge ari bibi kuko kera ababyeyi bacu banywaga urwagwa rw’ibitoki ntihagire ikibazo kivuka mu muryango bakabana neza cyane ariko ibi byubu bituma imiryango ibana nabi kugeza aho umugabo cyangwa umugore yica uwo bashakanye amukubise ifuni cyangwa ikindi akamwica,ubukungu bugasubira inyuma kubera kubura imbaraga zogukora ibibyara ingufu nakabonetse kakajya mu kugura ibi bitwica kandi abantu bose bateye imbere suko bacuruje ibi biyobyabwenge“.

IP Emmanuel KAYIGI umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo

NSENGIYUMVA Egide afite imyaka 20 akaba atuye mu murenge wa Nyamabuye mu kagali ka Gahogo mu mudugudu wa nyarucyamu ya I avuga ko yatangiye kunywa urumogi ku myaka 12 biturutse ku bakarani bakorana akazi aho yabonaga batajya bananirwa bamubwira ko bafite ibanga maze atangira nawe kurunywa nyuma aza kuruvaho.

Yagize ati”Mfite imyaka 20 niho natangiye gukoresha urumogi bivuye ku bakarani dukorana baterura ibiremereye bambwirako iyo urunywoye utajya unanirwa nanjye ndarunywa gusa ntibyatinze kuko umugore wanjye yambwiraga ko uko ntashye mba nahindutse aza no kumfasha ku ruvaho kuko yambwiye ko agiye kugenda nintaruhagarika kandi yari atwite nduvaho kubera kwirinda kumubabaza bityo ntangira kwizigamira amafaranga muyo nangizaga ndugura ubu tumeze neza maze imyaka 2 yose nduvuyeho ndetse niyo numvise umwuka warwo numva runukira sinteze kuzasubira inyuma “.

 

NSENGIYUMVA Egide watangiye kunywa urumogi ku myaka 12 yose ubu afite 20

DUSABUMUREMYI Gilbert afite imyaka 16 n’umunyeshuli mu mwaka wa 6 w’amashuli abanza mu ishuli ry’urwunge rw’amashuli rwa Nyabisindu muri aka karere avuga ko ibi biyobyabwenge bituma wica ejo hawe hazaza bityo nk’urubyiruko rufite ejo hazaza ntirwagakwiye kubikoresha ahubwo bagana ibigo bakiga mu mashuli atandukanye haba no mu myuga bityo bakiteza imbere ndetse no gufasha imiryango yabo.

Muri ibi biyobyabwenge byangijwe harimo amoko atandukanye nk’inzoga zo mu mashashi Blue sky amakarito 239,Kitoko vodka amakarito 29,warage amakarito 39,ikinyobwa cya Esperanza amakarito 312,African Gin amakarito 133 ,kanyanga litiro 450 ndetse n’urumogi ibiro 110 bikaba bayarafashwe mu mezi atanu ashize,ibi biyobyabwenge bikaba bitera amakimbirane mu miryango ndetse bikanamunga ubukungu bw’igihugu ,buri muturage wese ubonye aho babicururiza akaba yatanga amakuru no gufasha inzego zibishinzwe guta muri yombi  ababicuru n’ababikoresha.

AKIMANA Jean de Dieu

INDOTO.RW/MUHANGA

Ibyerekeye uyu mwanditsi

WEBMASTER

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: