AMAKURU Imiberehomyiza

Muhanga:Kwitabira gahunda za leta bibagira indashyikirwa”Honorable Emmanuelie Mukanyabyenda”

Honorable Mukanyabyenda Emmanuelie akaba umudepite mu nteko ishingamategeko yu Rwanda arasaba abaturage batuye Umurenge wa Mushishiro gufatanya n’ubuyobozi bwabo muri gahunda zose bagezwaho na leta kuko aribyo bibagira indashyikirwa  bagahabwa ibihembo  bahize indi mirenge igize aka karere.

Ibi akaba yabigarutseho ubwo bakoraga umuganda usoza ukwezi kwa gatandatu (Kamena)banakira igihembo bagenewe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kukuba barabaye indashyikirwa mu muganda wa 2016-2017 bakubakira umubyeyi w’inshike ufite imyaka 67 wavutse mu mwaka w’1950, Mukamusoni Marie ndetse anatekeshwa ibizamufasha  nk’ifunguro no kwirinda indwara n’umwanda.

Honorable akaba yabibukije ko iyo batajya gufashanya batari kugera ku byiza byo gufasha abababaye bakurwa aho ubuzima bwabo buba bushobora kugerwaho n’ingaruka z’ibiza biza bitunguranye kandi bidateguza.

Yagize ati”Ubufatanye bwanyu nk’abatuye uyu murenge wanyu kuko gahunda leta ibashyiriraho nizo zituma muba indashyikirwa mugahabwa amashimwe atandukanye kandi mugafasha abandi kuva mu buzima bubi bw’amanegeka mukabashyira ahantu heza ntibikange ingaruka z’ibiza zishobora kubasanga hariya baba batuye “.

Yongeyeho ko kandi gahunda bashyirirwaho bagomba kujya bazitabira bityo bagahora ku isonga riyoboye indi mirenge bityo bakajya bahora imbere cyane cyane ko mu karere bizwiko uyu murenge uzitabira cyane.

Yagize ati”Uyu murenge bigaragara ko utajya utinda mu makorosi kuko nibura mu myaka itatu ishize mwagiye mutwara ibihembo haba kuba arimwe mwitabira  cyane gutanga ubwisungane mu kwivuza ,kwikorera imiyoboro y’amazi meza  n’ibindi bigaragaza ko muba munyotewe no kugira ibyiza bijyana n’iterambere”.

Mukamusoni Marie wahawe inzu yubakiwe n’umuganda w’abaturage avugako ntacyo leta idakora ngo abana bayo bagire ubuzima bwiza gusa agashimira …………………. umuyobozi w’akagali ka Munazi ho mu mudugudu wa Rwinkindi wamujyanye iwe akamutunga anamushakira aho yakinga bityo akaba amaze kuhabona agashimira ko ubuzima bwe bugiye kuba bwiza.

Yagize ati”Ndashimira abantu bose bagize uruhare ngo mbone iri cumbi nubakiwe n’abaturanyi banjye ariko umuyobozi w’akagali yaramfashije cyane niwe nkesha ubu buzima mfite namwe murabona uko meze akavuga ko bigiye kurushaho akiteza imbere“.

Uwanyirigira Florence akaba umuyobozi wuyu murenge avugako nta gikorwa bashobora gukora hatagiyemo ingufu z’abaturage babo kuko nibo bakorera baramutse bababaye nabo akazi kaba kabananiye.

Yagize ati”burya ubufatanye nibwo buranga ubuyobozi bwuyu murenge ndetse n’abaturage  tureberera kuko baduha ingufu zo gukomeza gushaka ibyabateza imbere kuko ntabeshye baramutse bababaye babitewe nuko tutabegereye natwe akazi ntacyo twaba tumaze ahubwo byaruta tugasezera bakagaha abandi nubwo biba bikomeye ngo tugere ku gikorwa gikomeye nkuyu muhanda dukoze tukawusukura twebwe batadufashije nta na metero mirongo itanu (50M) twakora ariko batuba hafi twanababwira bakatwumva tugafatanya dushaka icyabateza imbere“.

Abatuye uyu murenge bavugako bashishikajwe na gahunda bashyirirwaho na leta yabo inabaha umwanya wo kugaragaza uruhare rwabo mu bikorwa bashirirwaho ,bakongeraho ko guhora baza imbere y’abandi bose nibyo bituma baba indashyikirwa zihamye bakiteza imbere badategereje abandi bo hanze kuko niyo baza batabakorera nkibyo bo bakikorera n’amaboko yabo bakongeraho ko bagomba kwesa umuhigo vuba aha wo gutanga ubwishingizi bwo kwivuza (MITUWERI ) kuko kugeza ubu bayoboye indi mirenge ku kigero cya 35% mu gihe abandi bari kuri 13 na 26% mu gutanga iyo bazivurizaho 2017-2018 bakaba bashaka guhiga abandi nkuko babikoze umwaka ushize bakanabihemberwa.

AKIMANA Jean de Dieu

 

 

Ibyerekeye uyu mwanditsi

WEBMASTER

igitekerezo 1

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: