AMAKURU Imiberehomyiza Mu Rwanda Top posts

Muhanga:Mbona mwaradohotse cyane mu kwitabira ijoro ryo kwibuka “ Umuhanzi Munyanshoza”

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 23 inzirakarenga z’abatutsi biciwe i Kabgayi mu gihe cya jenocide ya korewe abatutsi,MUNYASHOZA Dieudonne uzwi ku izina rya Mibirizi,umwe mu basirikare bari aba FPR inkotanyi babashije kurokora bamwe mu batutsi bari barahungiye i Kabgayi,mu buhamya bwe yatanze, aranenga uburyo abatuye umugi wa muhanga ndetse no mu nkengero zawo batitabira ibikorwa byo kwibuka jenocide yakorewe abatutsi cyane cyane mu  ijoro ryo kwibuka.

Munyanshoza-Dieudonne-bakunze-kwita-Mibilizi-asanga-abanyamuhanga-batakitabira-ijoro-ryo-kwibuka

Yagize ati”Sinjya nsiba hano I muhanga ku rwibutso mu gihe cyo kwibuka ariko usanga turikumwe n’abayobozi namwe muzajye I nyanza, kamonyi cyangwa n’ahandi muhigireho  mu gihe cyo kwibuka cyane cyane mu ijoro ryo kwibuka  mbona abantu baradohotse cyane muri abanyuma kuri njyewe kuko ntibitabira ijoro ryo kwibuka mwagerageza kwikosora mukitabira kuko biragaragarako mutitabira”.

UWAMARIYA  Beatrice umuyobozi w’akarere ka Muhanga , avuga ko biterwa no kuba bamwe bajya kwibuka abandi bagasigara bakora ibikorwa byabo by’ubucuruzi uko bisanzwe,ndetse no kuba nta huriro riboneka i Muhanga ry’abarokokeye i Kabgayi,nubwo avuga ko hariii ibyoo bagiye gutangira gukosora ku uburyo uyu muhango wo kwibuka jenocode ya korewe abatutsi uzajya witabirwa uko bikwiye.

Yagize ati”kuba akazi gakomeza gatuma abantu batitabira ariko ntago tuzajya kubazana mu ngo zabo gusa tugerageza kubaganiriza ngo iki gikorwa bakigire icyabo ariko turashaka gushyiraho ihuriro ry’abarokokeye i Kabgayi nkuko mubizi hano harokokeye benshi ariko turashaka kubahuriza hamwe nkuko nahandi byagiye bikorwa nka Nyarusange na Kiyumba bityo iri joro ryitabirwe ndetse nindi mihango yose ijyanye no kwibuka igende neza“.

NYIRASAFARI Esperence Minisitiri w’iterambere ry’umuryango,akaba avuga ko kwibuka ari inshingano ya buri mu nyarwanda,bityo bikwiye kuba indangagaciro za buri mu nyarwanda,cyane  ko ngo kwibuka bifasha abanyarwanda kwirinda no gukumira  amacakubiri bakimika ubumwe bwabo.

Yagize ati”kwibuka n’inshingano za buri munyarwanda wese kandi ikaba indangagaciro zacu twese nk’abatuye iki gihugu gusa iki gihe gikoreshejwe neza twarushaho gukumira amacakubiri tukimika ubumwe bwacu kandi imiryango yacu ikarushaho gutanga uburere bwiza ku bana bacu tubyara n’abazabakomokaho“.

Kamana Celestin umwe mu batuye muri aka karere we abona ko bikabije muri uyu mwaka nyuma yaho bafatiye umwanzuro wo kureka abacuruza bagacuruza muri ibi bihe ariko mbona bibangamye hitabira bacye.

Yagize ati”nyuma yo gufata umwanzuro wo kudafunga amzu akorerwamo ubucuruzi bigaragara ko abantu batakitabira ariko buriya umuntu ufite ubumuntu araza kandi burya utitabiriye njyewe mufata nkumuntu upfobya jenoside bityo kwibuka n’inshingano zacu zo guha agaciro abakambuwe bakicwa urupfu rubi bazira uko bavutse“.

Imibiri yashyinguwe 11 yashyinguwe kuri uyu munsi mu rwibutso rwa Kabgayi

Kuri ubu urwibutso rwa genocide yakorewe abatutsi ruri i Kabgayi rukaba rushyinguwemo inzirakarengane zazize jenocide ya korewe abatutsi mu mwaka w’i 1994 rubitse imibiri igera ku 10.891,bakaba bakomeje gusaba abazi abishwe aho bajugunwe ko baherekana nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

 

Ibyerekeye uyu mwanditsi

AKIMANA JEAN DE DIEU

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: