Ikoranabuhanga

Muri uyu Mwaka Aba ‘Hackers’ Barashaka Kuzahagarika Internet Umunsi Wose

Abahanga bo mu kigo LogRhythm gikora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga bemeza ko abagizi ba nabi bifashisha internet bitwa hackers bari guhuriza hamwe imbaraga bagamije kuzahagarika internet ku isi yose mu gihe kingana n’amasaha 24 muruyu mwaka wa 2017.

Ibi bizatuma za banki zihomba, ibigo by’itumanaho bihombe kandi bibe byagira ingaruka mbi ku mutekano w’ibihugu bimwe.

Abahanga bo muri LogRhythm bemeza ko muri iki gihe hari abagizi ba nabi bari kwitegura kuzahagarika internet ku isi yose kandi ngo bizateza igikuba gikomeye mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’ibihugu.

James Carder ukora muri kiriya kigo yemeza ko bizatuma abantu bahanganyika cyane cyane urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga kubera urwego rwo kuzikunda no kuzishakiraho inshuti, amakuru n’amafaranga.

Mu ntangiriro za 2016 internet yigeze kuvaho amasaha make muri USA biteza ikibazo gikomeye ku bigo biyitanga
nka Twitter, Reddit, Paypal, Netflix na Spotify.

Carder yabwiye The Business Insider ko bariya bagizi ba nabi bari kwitegura bihagije. Ibitero bariya bagizi ba nabi bakoresheje mu ntangiriro z’uyu mwaka abahanga mu ikoranabuhanga babyise DDoS (Disturbed
Denial-of-Services). Iri koranabuhanga ribi ngo ryibasira imikorere ya za mudasobwa bita botnets bityo
ntizibashe gukora. Ryibasira ikitwa DNS (Domain Name System) bityo za mudasobwa ntizibashe gukoresha Internet.

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

igitekerezo 1

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: