IMYIDAGADURO

N’ubwo ari mushya mu muziki azanye impinduka zidasanzwe

Yanditswe na TUYISHIMIRE POTIEN

Uyu muhanzi amazina nyakuri ni Ashimwe Théogene uzwi kw’izina rya Mundo boy yavukiye mu mujyi wa Kigali-Remera, uyu akaba yaravutse taliki ya 28/05/1998.

 

Uyu muhanzi amashuri abanza yayatangiriye muri Ecole St André Muhanga, Tronc commun ayiga muri Ecole de Science BYIMANA, naho asoza amashuri yisumbuye yayasoreje muri Collége Acej/Karama aho yigaga Accountancy (Ibaruramari).

Uyu muhanzi mu bwana bwe yumvaga azaba umushoramari akanabikomeza kugeza aho aribyo yize mu mashuri yisumbuye. Uyu muhanzi wiyumvishemo ko afite impano y’umuziki mu mwaka wa 2011 byamuteye gukora cyane kugeza ubwo ashyize hanze indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2017.

Uyu muhanzi indirimbo ye ya mbere yayihaye izina My lover urebye mu Kinyarwanda bishatse kuvuga (Umukunzi wanjye) ikaba imaze igihe gito cyane isohotse. Iyi ndirimbo ikomeje kuvugisha benshi kubwubuhanga ikoranye yakorewe muri Capital Records igakorwa na producer Roy P arateganya kuyikorera video mu minsi mike cyane itarenze mirongo itatu. Iyi ndirimbo yakoze benshi ku mitima (My Lover) akaba yaratubwyiyeko ashobora gutangira kuyikorera amashusho cg Video mu ndimi z’amahanga mu kwezi kwa 5 kuko akirimo gutegura budget yayo iyi ndirimbo ye ikaba izaza no kuri Album ye azashyira ahagaragara mu minsi iri imbere izaba yitwa GEDE.

Nubwo yagiye ahura n’imbogamizi nyinshi mu rugendo rwa muzika ye harimo kubanza kurangiza kwiga, support,….

Uyu muhanzi ajya gukora umuziki yabirebeye kurinde? Ninde afata nkikitegererezo?

Uyu muhanzi ajya gukora umuziki yabigiyemo abikunze kandi afite abo afata nkikitegererezo yabitubwiye muraya magambo “njye bwa mbere njya gukora umuziki mu Rwanda n Urban Boys yankuruye aho numvaga indirimbo zabo nk’umwanzuro ndetse n’indahiro kandi ibi bikaba bimutera gukomeza kubakunda kuko yifuza kuzakorana nabo indirimbo, muri Africa umuhanzi mfata nk’ikitegererezo ni Patoranking aha yahise anatubwira uburyo yakunze indirimbo ze nka Killing me aho yahise anayikorera cover, hanze y’Africa yatubwiyeko akunda ubunararibonye bwa Chris Brown aho yamukundiye cyane ku ndirimbo ye yise free time.”

HIP HOP Vs RNB

We ntago abibona kimwe n’abandi bantu kuko usanga bamwe yaba akora Hip Hop akumvako izindi njyana ntakigenda cg yaba akora RNB ngo yumveko Hip Hop ntakigenda we agira ati” injyana yose ni nziza gusa igirwa nziza n’uyikora ntawagakwiye kwicara ngo avuge ngo abandi ibyo bakora sibyo ahubwo bakore ibikorwa bivuge.” Bibande kuri message cg ubutumwa buri mu ndirimbo zabo kuko nibyo bikurura abafana ba muzika Nyarwanda.

Mu gusoza uyu muhanzi yasoje  asaba abafana ba Music Nyarwanda ndetse na Minisiteri y’umuco na Siporo ko abahanzi bakeneye motivation bagashyigikirwa cyane kugirango umuziki nyarwanda ukomeze kuzamuka utere imbere, bakabatera inkunga ndetse bibanda no kubahanzi bakizamuka bagifite amaraso mashya mu muziki Nyarwanda yasabye abanyamakuru muri rusange gufasha abahanzi nyarwanda kenshi bakina indirimbo zabo kumaradiyo ndetse na Television mu rwego rwo kubateza imbere.

Ibyerekeye uyu mwanditsi

TUYISHIMIRE POTIEN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: