Ibyamamare

Nyampinga wa CBE yasabwe n’umusore bagiye kurushinga (Amafoto)

Ikirezi Sandrine, Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ry’ Ishami ry’Imari n’Amabanki[CBE] yasabwe ndetse umusore bitegura kurushinga yamaze gutanga inkwano mu birori byabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Ikirezi Sandrine wiga mu mwaka wa kabiri agiye gukora ubukwe nyuma y’umwaka umwe abaye Miss CBE kuko yatowe tariki ya 26 Werurwe 2016. Kugeza ubu ntiharaboneka Nyampinga uzasimbura Ikirezi Sandrine ugiye kurushinga.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko, akareshya na 174cm agiye kurushingana n’umusore witwa George Kamugisha, bazakora ubukwe tariki ya 26 Ugushyingo 2017. Mu mpera z’icyumweru gishize bakoze ibirori byo gusaba no gukwa byabereye i Gikondo iwabo wa Sandrine.

Ikirezi na Kamugisha bari bamaze amezi atatu basezeranye imbere y’amategeko, basezeraniye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro tariki ya 20 Mata 2017.

Miss Ikirezi Sandrine yari mu bakobwa 25 bahataniye Miss Rwanda 2016, icyo gihe yari yaserukiye Umujyi wa Kigali gusa yaviriyemo mu majonjora yo guhitamo abakobwa 15 bageze ku cyiciro cya nyuma.

Ni mwene Madengeri Modeste na Mukamurara Alphonsine. Avukana na mukuruwe umwe w’umukobwa witwa Gihozo Nshuti Mireille, bose nk’umuryango batuye i Gikondo ahahoze APEHOTE.

Ikirezi Sandrine yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Business Acounting asanzwe asengera mu Itorero rya ADEPR ari naryo azasezeraniramo.

Ikirezi Sandrine n’abakobwa bari bamugaragiye mu kumusaba

Miss Ikirezi Sandrine yarishimye biramurenga ararira

Mu muhango wo gusaba Ikirezi Sandrine

Ikirezi yahataniye Miss Rwanda 2016 aviramo mu majonjora

Ikirezi Sandrine ni we ufite ikamba rya Nyampinga wa CBE 2016

Ikirezi yiga mu mwaka wa kabiri mu yahoze ari SFB

Src: Igihe.com

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: