AMAKURU Hanze Politike

Perezida KAGAME agiye kwerekeza muri Zambia

Yanditswe na WEBMASTER

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Zambia Reports, mu gihugu cya Zambia hategerejwe abaperezida 3  b’ibihugu byo muri Africa   abo ni Rajaonarimam wa Madagascar na  Akufo-Adda wa Ghana ndetse na Paul KAGAME w’u Rwanda . Iki kinyamakuru cyanditse ko abo Baperezida batumiwe na mugenzi wabo wa Zambia Edgar Lungu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Harry Kalaba, yabwiye Zambia Reports ko biteganijwe ko Perezida Kagame azasura icyo gihugu hagati ya tariki 18-19 Kamena 2017, mu rwego rwo kurushaho gutsura umubano nk’igihugu kirimo gutera imbere mu buryo butangaje.

Yagize ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu burimo kuzamuka ku buryo butangaje kimwe na Zambia, kandi rwateye intambwe igaragara mu mibereho myiza y’abaturage.”

Minisitiri Kalaba yongeyeho ko Zambia ifite gahunda yo gutsura umubano wayo n’ibindi bihugu by’Afurika mu rwego rwo guharanira iterambere rirambye.

Perezida wa Madagascar Rajaonarimam Pianin we ategerejwe muri Zambia hagati y’itariki 7-8 Kamena 2017. Biteganijwe ko ibihugu byombi bizashyiraho Komisiyo ihoraho yo kwiga iby’imibanire yabyo.

                                                  Hery Rajaonarimam Pianina wa Madagascar

Yakomeje avuga ko Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, we ategerejwe muri Zambia hagati y’itariki 26-29 Kamena 2017 ubwo bazaba bari mu nama ya gatanu ya Zambia ku bucuruzi mpuzamahanga ikazabera ahitwa Ndola.

 

Nana Akufo-Addo wa Ghana

Ibyerekeye uyu mwanditsi

WEBMASTER

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: