Siporo SPORT

Premier League : hashyizwe hanze uko shampiona izakinwa umwaka utaha

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu bwongereza izwi nka Premier league bamaze gutangaza uko amakipe azakina muri shampiyona y’umwaka wa 2017-2018. Igomba gutangira ku tariki ya 12 kanama.

Iyi shampiyona yegukanywe na Chelsea mu kwezi kwa gatanu, hagomba kumenyekana ikipe izayisimbura mu mwaka utaha ku kwegukana iyi shampiyona ikunzwe kurusha izindi ndetse ikarebwa kurusha izindi kw’isi ya rurema.
Nkuko bisazwe hazongera kugaragaramo guhangana gukomeye kw’amakipe akomeye mu Bwongereza aho nkibisazwe hazakomeza gukinwa mu minsi mikuru aho amakipe agomba gukina imikino umunani kuva ku tariki ya 02 Ukuboza kugeza ku tariki ya 01 Mutarama.

Ikipe ya Arsenal izakomeza gutozwa na Arsene Wenger uzaba uri gutoza muri premier league ku mwaka wa 22, aho umukino ukomeye azawukina mu cyumweru cya gatatu aho agomba kwerekeza kwa Liverpool.

Premier league igaragaramo derby nyinshi kuva mu mugi wa London ukerekeza mu mugi wa Manchester aho habarizwa abatoza babiri bahora bahanganye, Jose Mourihno na Pep Guadiola aba batoza bagomba gukina ku tariki ya 9 Ukuboza umukino ubanza ; uwo kwishyura ukinwe ku tariki ya 7 Mata 2017, ikindi Merseyside derbies nayo izakinwa mu cyumweru cya derby ya manchester, naho iya London izakinwa kuri stade wembley ku tariki ya 18 Gashyantare2018 mu mukino wo kwishyura mu gihe ubanza uzakinirwa Emirates ku tariki ya 18 Ugushyingo.

Uko imikino izakinwa ku munsi wa mbere.

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama
Arsenal vs Leicester city
Brighton vs Manchester city
chersea vs Burnely
Crystal palace vs Huddersfield Town
Everton vs Stoke city
Man UTD vs West ham
Newcastle vs Tottenham
Southampton vs Swancea city
Watford vs Liverpool
West brom vs Bounemouth

Iyi shampiona izasozwa mu kwezi kwa Gatanu kwa 2018 hagati y’itariki ya 17-18-19

Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho imikino ikomeye y’amakipe akunzwe cyane mu Rwanda igihe azahurira.

 

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: