AMAKURU IMYIDAGADURO Mu Rwanda SPORT Top posts

PSG : Nasser Al-Khelaïfi agomba kwitaba akanama k’igihugu k’imyitwarire

Akanama gashinzwe kugenzura imyitwarire mu gihugu cy’ubufaransa gategereje kumva ibyo Nasser Al-khelaifi agomba kuvuga nyuma yo kuvuga nabi abasifuzi ku mukino wahuje ikipe ye ya Paris saint germain na Nice ubwo batsindwaga 3-1.

Nasser al-Khelaifi ubwo batsindwaga na Nice ku cyumweru gishize 1-3

Uyu muherwe uyoboye iyi kipe ntago yishimiye itsindwa ry’ikipe ye ubwo yikomaga abasifuzi ko batitwaye neza bikaviramo ikipe ye gutakaza umukino, aba rero bakaba bamusaba kwitaba aka kanama agasubiramo ibyo yavuze bishobora no kumuviramo ibihano nkuko byanditswe n’ikinyamakuru l’equipe.

Ntago yigeze yishimira ibyo umusifuzi Ruddy Buquet ko yaba yafashe ibyemezo bitari byiza ku ikipe ye  ndetse akongeraho yuko yishe umukino ndetse akanabivugira imbere y’abanyamakuru gusa akomeza avugako bazakomeza gukora ibyo bakora bon go ikipe yitware neza.

Muri uyu mukino iyi kipeikaba yarahawe amakarita 2 y’umutuku.

Kuri uyu wa mbere uyu muyobozi  akaba yaritabye ihuriro ryabasifuzi bo mu bufaransa

AKIMANA JEAN DE DIEU
https://www.lequipe.fr/Football/Actualites/Psg-nasser-al-khelaifi-dans-le-viseur-du-conseil-national-de-l-ethique/797814.

Ibyerekeye uyu mwanditsi

AKIMANA JEAN DE DIEU

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: