Siporo SPORT

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu AMAVUBI,Yannick MUKUNZI yerekeje muri Rayon Sport

Yanditswe na WEBMASTER

Yannick Mukunzi, Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi yateye umugongo APR FC yarerewemo aho yazamukiye muri academy yayo agakinira ikipe nkuru aho yari amazemo imyaka ine ayikinira, asinya amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports aguzwe miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Yari amaze iminsi ategerejwe mu myitozo ya APR FC, dore ko kuva yava mu mukino ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzemo Uganda Cranes ariko ntibiyibuze gusezererwa muri CHAN 2018, Yannick Mukunzi ntiyigeze yongera kugaragara mu ikipe ye, dore ko amasezerano y’imyaka ibiri yasinye mu 2015 yo yari arangiye.


Amakuru agera kuri RuhagoYacu, avuga ko Yannick Mukunzi yaciye APR FC amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20 ngo yongere amasezerano, ariko iyo kipe y’ingabo z’u Rwanda ikamuha Miliyoni 8.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaritaye mu gutwi maze buhita bumushyira Miliyoni 10, ariko na we abasaba kuzongera zikaba nibura 15, ariko barumvikana kugeza ubwo Yannick yemeye miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda, maze mu gitondo cy’uyu wa kane tariki ya 31 Kanama, ahita ashyira umukono ku masezerano.

Yannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi bari ku rwego rwiza, dore ko ari na we mukinnyi wo hagati umaze gukinira Amavubi imikino myinshi mu myaka itatu ishize.

Uyu musore ushobora kuzajya yambara nomero 6 muri Rayon Sports yabyirukiye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC (APR Academy), aho mu 2010 yanatowe nk’umwe mu bakinnyi beza bitwaye neza kurusha abandi muri Copa Coca-Cola, agahembwa kujya gukorera umwiherero muri Afurika y’epfo aho yajyanye na Emery Bayisenge.

YANNICK MUKUNZI ASHYIRA UMUKONO KU MASEZERANO

 


 

Ibyerekeye uyu mwanditsi

WEBMASTER

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: