Siporo SPORT

Rwamagana yatewe mpaga, Miroplast ihita ijya mu cyiciro cya mbere .

Ikipe ya Rwamagana nyuma yo kuregwa na Miroplast ko yakinishije umukinnyi udafite ibyangombwa n’amategeko, hanzuwe ko itewe mpaga inabura amahirwe yo kujya mu cyiciro cya mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Rwamagana ni bwo yari yabonye itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere isezereye Miroplast ku ntsinzi y’ibitego 3-2 mu mikino yombi, gusa iyi kipe yakinnye yaramaze kuregwa na Miroplast muri Ferwafa.
Miroplast yatanze ikirego muri Ferwafa ivuga ko Micomyiza Pie yakinishijwe mu mukino ubanza aya makipe yombi yanganyijemo ibitego 2-2 kandi yari yarakuwe ku rutonde rw’abakinnyi b’iyi kipe.
GIF - 552.1 kb

Abafana ba Rwamagana babuze amahirwe yo kongera guhatana n’ibihangange
Ferfwafa yaje kwicara ifata umwanzuro ko Rwamagana Fc ihanishwa mpaga , bije no gutuma ikipe ya Miroplast ihita ibona amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, hamwe n’Isonga yasezereye Muhanga Fc nk’uko byatangajwe na Ferwafa
Src: Kigali Today

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: