Siporo SPORT

Sugira Ernest yasinye umwaka umwe muri APR FC

Rutahizamu Ernest Sugira umaze umwaka umwe akinira AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaraye asinye amasezerano yo gukinira APR FC mu gihe cy’umwaka umwe.

Sugira utaragiriye ibihe byiza muri iyi kipe ya AS Vita Club yamuguze imwifuza, yatandukanye na yo amazemo umwaka umwe gusa.

Uyu musore usanzwe ari rutahizamu mu ikipe y’igihugu Amavubi, yaraye atangaje ko yinjiye mu ikipe ya APR FC gusa yirinda kugira byinshi atangaza ku masezerano yagiranye na yo.

Inkuru y’igurwa rya Sugira yabaye kimomo nyuma yo kugurwa miliyoni 100 Frw, agafatwa nk’uciye agahigo ko kugurwa amafaranga menshi mu bakinnyi b’Abanyarwanda.

Ernest Sugira wafashwe nk’uhiriwe n’umupira w’amaguru, yatangiye kwigaragaza cyane muri 2011 ubwo yakiniraga ikipe ya AS Muhanga ubu iri mu kiciro cya Kabiri nyuma aza kujya muri AS Kigali ari na ho yari yavuye yerekeza muri AS Vita Club.

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: