Ibyamamare Imyidagaduro IMYIDAGADURO Muzika Top posts

Umuhanzikazi Butera Knowless akomeje kwesa imihigo.

Umuhanzikazi Nyarwanda Butera Knowless nyuma yuko mu bihe byashize yishimiraga ko indirimbo ye Ko Nashize yujuje abantu Miliyoni bayirebye ku rubuga rwe rwa Youtube. Kuri ubu amaze kubona indirimbo ya kabiri imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni kuri Youtube. iyo ni indirimbo Te Amo yakoranye n’umuhanzi Roberto wo mu gihugu cya Zambia.

Nkuko Butera Knowless yabishyize ku rubuga rwa instagram yashimiye abantu bose bagize uruhare mu ikorwa ry’iyo ndirimbo ndetse n’abafana gusa yashimiye by’umwihariko umuhanzi Roberto bayikoranye.

Indirimbo Ko Nashize ni indirimbo yakorewe mu Rwanda ikorerwa muri studiyo ya Kina Music Knowless asanzwe akoreramo. Ni indirimbo yashyizwe ahagaragara mu mpera z’umwaka wa 2015 .

Butera Knowless yiyongereye ku bandi bahanzi Nyarwanda nka The Ben, Meddy ndetse n’abandi bamaze kugira indirimbo zirenga imwe kuri youtube zimaze kurebwa nabantu bagera kuri Miliyoni gusa ntago ari benshi. Umuhanzikazi Knowless amaze kugaragaza ko hari indi ntera amaze kugeraho mu muziki we.

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: