Ibyamamare

Umunyarwenya Ramjaane yarushinganye n’umukunzi we Gentille Umuhoza

Yanditswe na TUYISHIMIRE POTIEN

Umunyarwenya Ramjaane Niyoyita yakoze ubukwe arushingana n’umukunzi we Gentille Umuhoza bari bamaze igihe bakundana.Ubukwe bwabo bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas kuri uyu wa 8 Nyakanga 2017.

Ramjaane n’Umukunzi we mbere yubukwe

Ramjaane Niyoyita n’umukunzi we Gentille Umuhoza yahimbye akazina ka Queen Ramjaane, basezeraniye mu rusengero rwa Westover Church of Christ ruherereye muri Leta ya Texas muri Amerika. Mu bantu batashye ubu bukwe harimo: Alpha Rwirangira, Muchoma Asante, Emmy, Ally Soudi wari Mc n’abandi.

Umunyarwenya Niyoyita Ramjaane wamenyekanye nka Ramjaane Joshua Inyenyeri ni umugabo wamamaye cyane nk’umushyushyarugamba (Mc) mu bitaramo bya Gospel ndetse no mu rwenya rwe aho yabinyuzaga mu kiganiro yise “The Ramjaane show” cyacaga ku yahoze ari Lemigo Tv ubu yahindutse Royal Tv. Ramjaane yamenyekanye kandi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda aho yakoze mu bitangazamakuru nka Sana Radio, Radio Authentic , KFM no ku Isango star. Kuri ubu asigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera ibijyanye n’urwenya rwe.

Ibyerekeye uyu mwanditsi

TUYISHIMIRE POTIEN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: