Hanze Politike

Umunyeshuri w’umunyamerika uherutse kurekurwa na Koreya ya Ruguru yitabye Imana

Otto Warmbier wari umunyeshuri wa Kaminuza ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wari umaze hafi umwaka n’igice yarafashwe na Koreya ya Ruguru, yitabye Imana nyuma y’iminsi mike leta y’iki gihugu imurekuye.

 

Otto Warmbier w’imyaka 22 yatawe muri yombi mu 2016 ubwo yari yagiye muri Koreya ya Ruguru nka mukerarugendo ateganya kumarayo iminsi itanu.

Siko byaje kugenda kuko ubwo yari ageze ku Kibuga cy’indege cya Pyongyang agiye gusubira muri Amerika, yatawe muri yombi nyuma aza gukatirwa imyaka 15 akora imirimo y’agahato kubera icyaha cy’ubujura.

Warmibier yashinjwaga kuba yaribye inyandiko yari mu gice cya hoteli kigenewe abakozi, yari yanditseho amagambo agamije gushyigikira Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un.

Ku itariki ya 13 Kamena 2017, nibwo yagejejwe muri Amerika ahita ajyanwa mu bitaro bya Cincinnati muri Leta ya Ohio, kubera ko atabashaga kuvuga cyangwa kwigenza bitewe n’uko ubwonko bwe bwari bwarangiritse.

Reuters ivuga ko umuganga wamwakiriye kuri iryo vuriro ari naho yaje kugwa, yatangaje ko Warmbier yagejejwe kwa muganga nta kimenyetso na kimwe agaragaza cyo kumenya ikintu icyo ari cyo cyose kiri iruhande rwe uretse kubona ahumeka gusa.

Umuryango we watangaje ko ku wa Mbere aribwo yashizemo umwuka, aho wahamije ko nubwo ari igihe cyo kubabara no gutekereza ko batazongera kubana nawe, bishimiye ibihe bagiranye mu minsi ya nyuma yo kubaho kwe.

Amakuru aturuka muri Amerika avuga ko tariki ya 6 Kamena 2017 aribwo iki gihugu cyamenye ko ubuzima bwe butifashe neza, hahita hatangira ibiganiro byo kureba uko yarekurwa.

Inyandiko zo kwa muganga zatanzwe na Koreya ya Ruguru zagaragaje ko yagiye muri koma muri Werurwe 2016, nyuma yo kwandura indwara ya botulism iterwa n’uburozi no kunywa ikinini gisinzira, ibintu abaganga bo muri Amerika bateye utwatsi bahamya ko nta kimenyetso na kimwe cy’iyi ndwara yari afite.

Urupfu rwa Warmbier rwatumye bamwe mu bayobozi ba Amerika bongera kugaruka ku butegetsi bwa Koreya ya Ruguru, aho Umunyamabanga wa Leta, Rex Tillerson wanagize uruhare mu gutuma arekurwa yavuze ko kiriya gihugu aricyo cyatumye apfa kubera gufungwa mu buryo budakurikije ubutabera.

Senateri wa leta ya Arizona, John McCain we yagize ati “Mureke tubivuge uko biri, Otto Warmbier, umuturage wa Amerika, yishwe n’ubutegetsi bwa Kim Jong Un.”

Perezida Donald Trump nawe yagaragaje ko ababajwe n’urupfu rw’uyu musore wari ugeze mu myaka yo kwishimira ubuzima, kandi ko Amerika yamaganye ibikorwa by’ubunyamaswa bya Koreya ya Ruguru.

Ikigo Young Pioneer Tours cyo mu Bushinwa, cyari cyajyanye Warmbier muri Koreya ya Ruguru cyatangaje ko kitazongera kujyana Abanyamerika muri iki gihugu.

Nyuma y’ rupfu rwa Otto Warmbier,  umunyamabanga wa leta Rex Tillerson yahise atangaza ko byatumye batangira gushaka uburyo nta muturage wa leta zunze ubumwe za Amerika wakongera guhabwa Visa imwerekeza mu gihugu cya Koreya y’Amajyaruguru, gusa akaba yavuze ko batarafata umwanzura ntakuka ariko barikubitekerezaho.

Ibyerekeye uyu mwanditsi

CYUZUZO AIME CHRISTIAN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: