Ibyamamare Mu mahanga

Umutezi w’ Ibimfunsi John Cena Yambitse Impeta Umukunzi we Bamaranye Imyaka 5 Basangira Akabisi n’ Agahiye

Yanditswe na TUYISHIMIRE POTIEN

Imyaka 5 irashize, John Cena atandukanye n’umugore we bari basezeranye kubana n’umugabo n’umugore.

John Cena asanzwe ari mu rukundo rukomeye na Nikki Bella nawe ukina box. Aba bombi bamaranye imyaka 5 bakundana, ubwo bombi bari bamaze gutsinda mu mikino bakinnye kuri iki cyumweru, John Cena yafashe ijambo imbere y’imbaga y’abantu bagera ku bihumbi 70.000.

Agira ati “ Ibi nibyo wifuzaga mu gihe kirenga umwaka gishize. Wavunitse ijosi ukora ibishoboka byose ngo ugaruke kubera ko washakaga ibihe muri WestleMania. Unteye ishema cyane. Mbere y’uko ubagwa hari igihe wari wataye umutwe ku buryo nari kugusaba icyo nshaka cyose.”

John Cena atuje cyane avugira mu ndangururamajwi, yaciye bugufi atera ivi asaba umukobwa Nikki w’ikimero. Ati “Nategereje igihe kirekire kugusaba ibi. Stephanie Nicole Garcia-Colace, wemeye kuzambera umugore?” .

Uyu mukobwa nta kindi yongeyeho yasazwe n’ibyishimo maze asomana n’umukunzi we John Cena bamaranye igihe. Nikki Bellla asanzwe afite impanga ye banahuje konti ya twitter, iyi mpanga yanditse ku rukuta rwa Twitter ivuga ko yishimiye intambwe yatawe na mukuru we.

source: Rwanda paparazzi

Ibyerekeye uyu mwanditsi

TUYISHIMIRE POTIEN

Tanga ubutumwa

%d bloggers like this: